Imikino

Uru nirwo rwego rwacu – Adil Erradi nyuma yo gusezererwa

Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Muhammed, nyuma yo gusezererwa na US Monastir mu marushanwa ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Champions League, yatangaje ko nta kirenze ku byo abakinnyi be batanze kuko ari rwo rwego rw’iyi kipe.

Adil Erradi ahamya ko urwego rwa APR FC rutatuma irenga ijonjora rya Mbere rya CAF Champions League

Ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, ikipe ya US Monastir yatsinze APR FC ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye muri Tunisia.

Iyi kipe y’Ingabo yahise isezererwa itarenze umutaru, kuko umukino ubanza yari yatsinze igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uyu mukino, mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza Adil Erradi Muhammed yavuze ko ari rwo rwego rw’ikipe ye kuko abakinnyi ikipe ifite badafite ubushobozi bwo kugera kure muri aya marushanwa.

Uyu Munya-Maroc ntabwo ari ubwa Mbere yaba atangaje ko afite abakinnyi bafite byinshi byo gukora, kuko aherutse gutangaza ko ikipe atoza nta busatirizi buhagije ifite.

Hashize imyaka icumi ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.

Adil yemeje ko gusezererwa na US Monastir bitari igitangaza kuko ari ko ireshya

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Ahubwo mwibaze uko igera ku mwanya wo gusohokera igihugu: Ubwo ntihaba hapfuye byinshi??? Keretse niba amakipe yose yo mu Rwanda ariko ameze!!! atari ibyo ntiyabona umwanya wo gusohokera igihugu kuko izindi kipe zaba zawufashe!!!

  2. Ikipe ya APR fc igira umwaku wo gutombora nabi buri gihe , abavuga ngo bageze kure bazabanze barebe amakipe bahuye nayo. Gusa ubuyobozi bushake uko bwadukura mu gahinda hongerwemo abanyamahanga 5 bashoboye. Turabizeye kandi tubari inyuma.

    1. Ntago nemeranywa nabavuga ko APR ikwiye kwitabira iriya mikino nibareke kuyibira bareke hagende abashoboye. Ntago umuntu yakitabira more than “n” times agarukira ku ikipe yahereyeho burihiheeeeeee! Oya harebwe reasons behind.

  3. Sinemeranya nu mutoza 1 * abakinnyi bosse bakomeye ba APR arabahagatika complexe 2* Urwego rw’ abakinnyi ba APR hafi ya bosse basubiye inyuma kubera système umutoza akinisha 3* Adil nu mutoza ugira ubwoba cyane panique imyitozo ye stade ya shorongi ina ifunze,mach ze ntawuzireba kandi bikarangira nubundi atsinzwe 4* Nta na kimwe yafasha umukinnyi mach ya AS Monastir twesse twarayirebye ni we yicanze acanga na BAKINNYI 3 défenseurs kiri team nka Monastir yari no kurya 7-0 Kandi no mu Rwanda atsinda bimugoye kandi ubuyobozi ntacyo buba butamuhaye. Urushize cyera ruhinyuza Intwari.

  4. Adil Mohamed nuwa Muha abanyamahanga 5 Ntaho yatugeza numu stagiaire. Abatoza baciye muri APR basinze amateka .Ndindi ribakare, Renée Feller ,Jean Paul Akon, Mfutila , David Oti .Adil yagize amahirwe NTA CECAFFA zikibaho ngo zimugaragaze ko no mu karere Ntaho yatugeza.thx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button