Nyamvumba Robert, Umuvandimwe wa Gen. Patrick Nyamvumba kuri ubu ari mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza igihano cye yakatiwe n’Urukiko Rukuru mu ntangiriro za Gashyantare 2022.
Urukiko rwari rwaramukatiye imyaka ibiri n’amezi atandatu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 50Frw
Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi muri Minisuteri y’ibikorwaremezo muri Nzeri, 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cya Ruswa.
Nyamvumba yemeye ko yijanditse muri RUSWA asaba imbabazi Perezida Kagame
Icyo gihe rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya Miriyali 21,6Frw
Iki gihano yahise akijuririra mu Rukiko Rukuru rumugabanziriza ibihano, rumukatira amezi 30 n’ihazabu ya miliyoni 50Fr
Nyamvumba Robert yatawe muri yombi muri Werurwe 2020, icyo gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko akurikiranyweho icyaha cya Ruswa ikomoka ku munyamahanga wagombaga kumuha miliyari 7Frw ku isoko yari yatsindiye rya miliyari 72Frw.
Nyamvumba wari wakatiwe imyaka 6 mu bujurire yakatiwe igifungo cy’amezi 30
Amafoto: NKUNDINEZA ( Archive)
UMUSEKE.RW
Ubucamanza bwo mu isi burababaje.Nawe nyumvira.Urukiko rumwe rumuhanishije ihazabu ya Miliyari 21,urundi rumuhanisha 50 millions!! Ukibaza niba rumwe ruba ruzi amategeko kurusha urundi.Ubucamanza nyabwo buzabaho aruko Imana ariyo yitegekeye isi guhera ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga.Izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,ubutegetsi bw’isi buzahabwa Yesu.
Yewe na bariya bandi bafungiye case y’inzu y’imbere ya Meridien muzabarekure pe, kuko ni amabwiriza bari bahawe. Kandi imyaka ibiri i mageragere uba wumvise!
Buri munyarwanda akwiye gusobanukirwa. (1) Ntuzibe niba udafite izina lizwi mu nzego zo hejuru! Niyo abantu basakuza bate, ntacyo bizatanga- (2) Niwiba, ujye wiba ahagije kandi menshi kubulyo azatuma utsinda urubanza cyanga akagufunguza bibaye ngombwa. (3) Wazira ukuri cyanga warengana, inama nyamukuru nuko wakwemera icyaha, ugasaba imbabazi umucamanza mukuru. (4) Irinde amategeko yanditse! Ibindi byose bizikora.
Uko ni ko kuri (realite) mu rwa Gasabo! Trop dommage!
Buri munyarwanda akwiye gusobanukirwa. (1) Ntuzibe niba udafite izina lizwi mu nzego zo hejuru! Niyo abantu basakuza bate, ntacyo bizatanga- (2) Niwiba, ujye wiba ahagije kandi menshi kubulyo azatuma utsinda urubanza cyanga akagufunguza bibaye ngombwa. (3) Wazira ukuri cyanga warengana, inama nyamukuru nuko wakwemera icyaha, ugasaba imbabazi umucamanza mukuru. (4) Irinde amategeko yanditse! Ibindi byose bizikora.
Bazibuke na PS Bamporiki nawe ntabwo yigeze agorana
Kdi ntimuzajye mushyira comment nyinshi kumbabazi zatanzwe nukuri igikorwa cyimbabazi nintambwe magana utera ugana mwijuru ibaze ariwowe uzigiriwe ahubwo nyuma yibi byose tujye turushaho gushima