Mu Karere ka Bugesera, abayobozi bo ku rwego rw’umurenge bafite aho bahuriye no guhangana n’ibiza, basoje amasomo y’iminsi ibiri bakozemo umwitozo ngiro ujyanye n’uko batabara abahuye n’ingaruka zabyo.
Amasomo yatangiwe mu Murenge wa Nyamata, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri, 2022.
Abitabiriye uyu mwitozo bagizwe na komite z’imicungire y’ibiza mu mirenge yose igize Akarere ka Bugesera, harimo ingabo, Polisi, DASSO, abayobozi b’Imirenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima, n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philipe n’abayobozi b’Akarere ka Bugesera na bo bitabiriye uyu mwitozo.
Aya masomo akozwe mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara ingaruka zitandukanye z’ibiza. Harimo amapfa, imyuzure, inkongi n’ibindi.
Rtd Nshimiyimana Celestin, akuriye inkeragutabara mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera yavuze ko mu Murenge wa Nyarugenge, hakunze kugaragara amapfa n’imyuzure.
Agaragaza ko umwitozo wo kwita ku bantu baje babagana bahunze amapfa n’ibindi biza, bizabafasha mu kurengera ubuzima bw’abaturage mu gihe bahuye n’akaga.
Yagize ati “Nyuma y’umwitozo tubonye ko hagomba kubaho iteganyabikorwa n’igenabikorwa ku baje ari benshi tubashe kuba tubafata mu buryo bwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko mu gutegura aya mahugurwa, bari bagamije gufasha gusobanurira abayobozi bo ku rwego rw’umurenge ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye zijyane n’uko ibiza byakumirwa no gutabara uwahuye n’ingaruka zabyo.
Yagize ati “Mu gihe gishize twakoze amahugurwa nk’aya ku rwego rw’intara, komite z’uturere zishinzwe imicungire y’ibiza. Umwe mu myanzuro twavanyemo ni uko aya mahugurwa yaba ku rwego rw’Akarere, ni cyo Akere ka Bugesera twakoze.”
Yakomeje ati “Impamvu ya mbere Akarere kabe kadafite ibiza byinshi, kadapfusha abaturage benshi cyangwa kadahomba benshi mu gihe cy’ibiza, ni uko hari akazi kaba karakozwe. Naho watakaza ubuzima bw’umuturage umwe, twari dukwiye kugera kuri zeru.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philipe, yatangaje ko uyu mwitozo ufasha gufata ingamba kare zijyane no guhangana n’ibiza.
Yagize ati “Ni umwitozo mwiza utuma inzego zitandukanye zihura zikaganira, zigahuza imbaraga, zigahuza amakuru,zikanumvikana uburyo ibikorwa bizakorwa kugira ngo hatabaho guhuzagurika cyangwa umwe akore ibye n’undi akore abye ahubwo habeho guhuza.”
Imibare ya MINEMA, igaragaza ko mu mezi ashize, abantu 137 bamaze kwitaba Imana bazize ibiza, abandi 272 barakomereka.
Mu Karere ka Bugesera, imibare y’iyi Minisiteri igaragaza ko abantu batanu bapfuye, abandi batanu barakomeraka kubera ibiza bitandukanye.
Ubutaka bungana na hegitare 19.5 bwatwawe n’ibiza, ishyamba rya hegitare eshatu ryarangiritse, inzu enye zirasenyuka mu gihe cy’amezi icyenda ashize.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW