Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA, yatangaje ko muri uyu mwaka abantu 137 bamaze guhitanwa n’ibiza bitandukanye, babiri baburiwe irengero.
Ibiza byagiye biba birimo imyuzure, kugwirwa n’ibirombe, inkuba n’ibindi byakomereje abantu 272.
Hamaze igihe hirya no hino mu gihugu hagaragara imvura nyinshi, igatwara ubuzima bwa bamwe, amatungo, ubutaka n’ibikorwaremezo bikangirika .
Raporo ya Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi, UMUSEKE wabonye iva ku itariki ya 01 Mutarama ikagera ku 03 Nzeri, 2022, igaragaza ko inzu 2,913 zasenyutse kubera Ibiza, ubutaka bungana na hegitare 1,540 bwaratwawe.
Hegitare 73 z’amashyamba zaratwawe, inka 50 zarapfuye, andi matungo 57 na yo yarapfuye. Ibiza byasenye ibyumba by’amashuri 261, ikigo nderabuzima, binangiza imihanda 60.
Minisiteri y’Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko insengero 12, ibiraro 52, inzu z’ubuyobozi 17 na bo byangijwe n’ibiza.
Ibiza byangije umuyoboro w’amazi, amapoto y’amashanyarazi 55, amasoko abiri, n’inganda enye.
Uturere twa Nyamasheke, Rutsiro, na Muhanga ni two twibasiwe cyane n’ibiza kuko muri buri karere muri utu, ibiza byahitanye nibura abantu 11.
MINEMA igira Abanyarwanda inama yo kwimuka by’agateganyo ahantu hateza akaga, kuberamisha imikingo yegereye inzu, gufata amazi y’imvura hakoreshejwe uburyo bwabugenewe, andi akayoborwa mu miferege, guca imirwanyasuri n’inzira z’amazi, no gushishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro.
Minisiteri kandi isaba abantu kuzirika ibisenge hakoreshejwe imikwege yabugenewe, mwikorezi igafatanywa n’igiti giteyeho amabati kandi abafite ibinyabiziga bakirinda kunyura mu mihanda irimo amazi menshi, ndetse n’afite umuvuduko ikabije bakawugabanya.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW
igitekerezo