Imikino

Sitting Volleyball: U Rwanda rwabonye tike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga,  iri mu bihugu bibiri bizahagararira umugabane wa Afurika mu mikino mpuzamahanga y’intoki ku rwego rw’Isi.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’Isi

Ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, nibwo hatangajwe ibihugu bizitabira igikombe cy’Isi cya Volleyball y’abafite ubumuga [Sitting Volleyball] kizabera mu gihugu cya Bosnia/Herzégovine.

Ibihugu 16 bizitabira iryo rushanwa rizakinirwa mu mujyi wa Sarajevo, harimo u Rwanda na Misiri bihagarariye umugabane wa Afurika. Iri rushanwa rizatangira tariki 04-11 z’ukwezi kw’Ugushyingo 2022.

Aya marushanwa yari ateganyije kubera mu gihugu cy’u Bushinwa mu mujyi wa Hangzhou mu kwezi kwa Gatanu hagati ya tariki 18-24, kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyongereye ubukana muri icyo gihugu, Ishyirahamwe ry’uwo mukino ryanzuye ko cyakwimurirwa muri Bosnia ikaba izaba ari yo nshuro yabo ya mbere bakiriye iryo rushanwa.

Bosnia izakira iri rushanwa yaryegukanye inshuro 3 mu gihe mu bagabo igihugu gifite imidali myinshi ari Iran ikaba ifite imidali 7 ya Zahabu. U Buhorandi ni cyo gihugu gifite imidali ine ya Zahabu mu bagore kikaba ari icya mbere.

Ibihugu 16 bizitabira iryo rushanwa mu bagabo ni ibi bikurikira: Bosnia/Herzégovine, u Buholande, u Bushinwa, u Rwanda, Misiri, Brésil, Canada, Croatia, u Buyapani, u Budage, Kazakhstan, Pologne, Serbia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine. Mu gihe mu bagore hari ibindi bihugu byiyongera ku bindi aribyo Finland, u Butaliyani, Hongrie na Slovénia. Hari n’ibindi bihugu bizitabira mu bagabo gusa nta makipe y’abagore bizohereza birimo Croatia, Kazakhstan, Serbia na Pologne.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball [abagore] yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’Isi
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button