Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko nta gitutu iki gihugu kiriho cyo gusabwa guhagarika ibikora bya gisirikare muri Ukraine.
Yavuze ko adateze guhindura uburyo bw’urugamba, ndetse yemeje ko ibikorwa bya gisirikare by’Uburusiya bikomeje kabone nubwo Ukraine yatangije urugamba rwo kubasubiza inyuma.
Vladimir Putin ku wa Gatanu yabibwiye Abanyamakuru ari Samarkand muri Uzbekistan aho yahuriye na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping w’Ubushinwa ku wa Kane.
Yavuze ko Uburusiya budafite umuhate wo guhagarika ibikorwa burimo muri Ukraine, ndetse ko nta cyahindutse ingabo ze zizakomeza kwigarurira uduce two muri Ukraine.
Ati “Ibikorwa byacu bya gisirikare mu gace ka Donbass ntabwo bizahagarara, biragenda gahoro,…Igisirikare cy’Uburusiya kigenda gifata uduce dushya.”
Putin yakomeje ati “Ndavuga ko tutarwanisha ingabo zacu zose. Dukoresha abasirikare bafite amasezerano y’akazi.”
Yavuze ko Uburusiya bukomeza kureba iherezo ry’ibitero bishya bya Ukraine bigamije gusubiza inyuma ingabo zabwo no kuzirukana mu bice zafashe.
Ati “Itegurwa ry’ibikorwa ntirikeneye impinduka, nta gitutu turiho.”
Putin yavuze ko intego nyamukuru y’Uburusiya ari ukubohoza agace ka Donbass.
Aha ni ahantu higanje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hakaba hafatanyije uduce twa Luhansk, ubu kagenzurwa n’Abarusiya, ndetse na Donetsk, itarafatwa yose n’ingabo z’Uburusiya.
IVOMO: BFMTV.COM
UMUSEKE.RW
Nta muntu n’umwe wamenya uko iyi ntambara izarangira.Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi biteye ubwoba.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.
Urakoze