Inkuru NyamukuruUbukungu

 Guverineri Kayitesi yagaragaje ishusho ngari y’ibyagezweho umwaka ushize

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice  yavuze ko umwaka ushize w’ingengo y’imali 2021-2022  abatuye Intara ye bahagaze neza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko uyu mwaka bashoje ubasize ahantu heza

Yabivuze  mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku mugoroba  wo ku wa kane taliki 15 Nzeri, 2022.

Guverineri Kayitesi Alice  yavuze ko kubaka umutekano ari byo babanje gushyiramo imbaraga, kuko iterambere n’ibindi bikorwa ari wo bishamikiyeho.

Kayitesi avuga ko mu bindi byagezweho uyu mwaka w’ingengo y’imali ushize, harimo gukingira umubare munini w’abaturage icyorezo cya COVID-19.

Kayitesi yavuze ko batashye umuhanda wa Kaburimbo uva mu Karere ka Huye, werekeza mu Karere ka Nyaruguru hiyongeraho no gutaha ibitaro bya Munini muri ako Karere.

Uyu muyobozi avuga ko muri gahunda y’Umukuru w’Igihugu yo kuremera abatishoboye, batanze inka 6,958.

Kayitesi yabwiye itangazamakuru ko uyu mwaka bashoje abaturage 90,5% bishyuye ubwisungane mu kwivuza.

Ati: “Ibi byaduhaye imbaraga zo gukomeza gushishikariza abaturage kwishyura imisanzu ya mituweli kuko  abamaze kwishyura uwo musanzu muri uyu mwaka w’ingengo y’imali twatangiye bageze kuri 88,1%.”

Yavuze ko mu manza za Gacaca, izigera ku 2891 zishingiye ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bari bafite, ubu basigaje imanza 9 gusa inyinshi muri izo zakemuwe mu bwumvikane.

Kayitesi avuga ko  mu bindi byagezweho harimo kwimura imiryango 136 yari ituye nabi mu Murenge  wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru ijyanwa mu Mudugudu w’icyitegererezo.

Yavuze ko umwaka ushize, ushoje ubasigiye sitade mpuzamahanga  nziza iherereye mu Karere ka  Huye.

Ati: “Abaturage 38,000 babonye akazi muri VUP naho abagera ku 36,000 bahabwa inkunga y’ingoboka.”

Kayitesi avuga ko hatanzwe miliyari imwe na miliyoni magana ane (Frw 1,400,000,000) ku barokotse batari bafite aho kuba mu Turere twose tugize Intara.

Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko mu bikorwaremezo hubatswe ibitaro bya Kabgayi ababyeyi babyariramo. Hanubakwa ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke biherereye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga.

Yavuze ko abaturage babonye umusaruro wa toni miliyoni imwe wo mu buhinzi bw’umuceri.

Uyu mwaka ushoje 70,5% by’abatuye Intara y’Amajyepfo bafite umuriro w’amashanyarazi mu gihe abafite amazi meza ari 75,8%.

Gusa yavuze ko mu mbogamizi bagize, zirimo Rwiyemezamirimo wataye imirimo yo kubaka umuhanda Rugobagoba – Mukunguli ariko akavuga ko iki kibazo kimaze gukemuka kuko mu gihe cya vuba bazasubukura imirimo yo kuwubaka.

Kayitesi yavuze ko kuri ubu barimo gukemura ibibazo by’abaturage bakurikije impanuro Umukuru w’Igihugu  Paul Kagame  yabasigiye mu ruzinduko aheruka gukorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Abayobozi b’Uturere 8 n’abo mu bigo bya Leta bakorera mu Ntara y’Amajyepfo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button