ImikinoInkuru Nyamukuru

Amavubi yiganjemo amasura mashya yahamagawe

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yahamagaye abakinnyi 24 bazakina imikino ibiri ya gicuti muri uku kwezi.

Amavubi yahamagaye abakinnyi 24 barimo Niyonzima Ally ukina i Burundi

Ni ikipe irimo abanyezamu babiri, ba myugariro icyenda, abakina hagati mu kibuga umunani n’abakina mu busatirizi batandatu.

Iyi kipe y’Igihugu iragaragaramo abakinnyi benshi bashya biganjemo abakina ku mugabane w’i Burayi mu byiciro bitandukanye.

Harimo kandi bamwe mu bakinnyi bataherukaga guhamagarwa, barimo Niyonzima Ally ukinira Bumamuru FC y’i Burundi na Rubanguka Steve ukinira Zimbru-Chisinau yo muri Moldova.

Imikino ya gicuti Amavubi ateganya gukina, harimo uwa Guinéa Équatorial n’uwa Maroc. Iyi mikino yombi izakinwa muri uku kwezi.

Mu Amavubi higanjemo amasura mashya

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button