ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Umuramyi Gisèle Precious yapfuye bitunguranye

Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious ufite izina mu muziki uhimbaza Imana yitabye Imana ku myaka 27 azize urupfu rutunguranye nk’uko UMUSEKE wabitangarijwe n’inshuti ya hafi.

Gisèle Precious yapfuye bitunguranye

Uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana,aho abarizwa mu itorero rya ADEPR.

Issa Noel Karinijabo umaze imyaka myinshi mu gisata cy’itangazamakuru ry’Iyobokamana(Gospel ), akaba n’inshuti ya hafi ye, yabwiye UMUSEKE ko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Yagize ati“Yatubabaje cyane, yapfuye mu kanya gashize nko mu minota murongo itanu( tuvugana hari saa 20h00).

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko tariki 28 Kanama uyu mwaka yari yabyaye umwana, bityo amaze igihe gito avuye mu bitaro.

Amakuru avuga ko bikekwa ko yaba yaguye mu bwogero iwe mu mu rugo akaza kugira impanuka , akitaba Imana.

Gisèle Precious yatangiye kuririmba akiri umwana. Urugendo rw’ubuhanzi ku giti cye yarutangiye mu 2017.Asengera muri ADEPR Gatenga.

Uyu muhanzikazi yari azwi cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza imana zirimo “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Asize Umugabo we baherukaga gukora ubukwe n’umwana.

Gisele Precious yavukiye mu Mujyi wa Kigali, yari umwana wa Gatanu mu muryango w’abana barindwi babyawe na Pasitoro Nsabimana Philip na Nyiranzanira Florentine.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Kinunga, mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Ayisumbuye ayakomereza ku ishuri rya Nyamata Technical Secondary School, aho yize Computer Electronic.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Buriya erega umubyeyi wabyaye ndetse n’uruhinja umuntu abizera nyuma y’ukwezi n’igice! Ubundi mbere y’icyo gihe baba bakiri muri danger. Wasana yishwe n’inkurikizi zo kubyara( maternal death)

    1. Ubwogero (douche) buhitana abantu benshi.Twihanganishije umugabo we.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

  2. Gusa birababaje. Babyeyi, nyuma y’ukwezi n’igice mubyaye mujye musubira kwisuzumisha n’impinja zanyu. Imana yakire Gisèle!

  3. Yooo!!! Apfuye akiri muto pe! Nihanganishije umuryango we cyane cyane umutware we n’ urwo ruhinja. Bihangane Kandi bakomere. Imana imwakire mubayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button