Imikino

Ousmane Dembélé na Olivier Giroud bagarutse muri Les Bleus

Ba rutahizamu babiri b’u Bufaransa, Ousmane Dembélé na Olivier Giroud, bongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa [Les Bleus] yitegura imikino y’Igikombe cy’Isi.

Dembélé yongeye guhamagarwa muri Les Bleus

Mu kwezi kw’Ugushyingo uyu mwaka, hateganyijwe gukinwa imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Qatar.

Ni muri urwo rwego abatoza bakomeje kwitegura iryo rushanwa rikomeye, bategura imikino ya gicuti n’anadi marushanwa, ari nako bahamagara abakinnyi bayo.

Uretse Dembélé wa FC Barcelona Giroud wa AC Miland, undi mukinnyi wahamagawe ni  William Saliba ukinira Arsenal yo mu Bwongereza.

Mu marushanwa ari muri uku kwezi ku mugabane w’i Burayi, harimo Nations League.

U Bufaransa buzakina na Autriche tariki 22 Nzeri, bugaruke mu kibuga tariki 25 uku kwezi bukina na Danemark.

Olivier Giroud yongeye kugaruka muri Les Bleus
Randal Kolo Muani nawe yahamagawe bwa mbere muri Les Bleus

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button