ImikinoInkuru Nyamukuru

Menya abazafasha APR FC mu rugamba rutayoroheye muri Tunisia 

Ikipe ya APR FC yerekeje muri Tunisia aho izakina umukino wo kwishyura na US Monastir yaho, urugamba rutoroshye ku ikipe y’ingabo z’igihugu yitwaje impamba y’igitego kimwe. 

MOHAMMED ADIL ERRADI umutoza wa APR FC afite akazi katoroshye ko guhigika Us Monastir

Urubuga rwa APR FC rutangaza ko abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu berekeje muri Tunisia ku wa Kabiri, ku Cyumweru tariki 18 Nzeri, 2022 bakazakina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na US Monastir.

Indege yatwaye APR FC yabanje kunyura muri Kenya, nyuma ice muri Qatar ihave ijya muri Tunisia.

APR FC yahagurukanye abantu 41 barimo abakinnyi 25, abashinzwe tekiniki 11, komite ya APR FC y’abantu batatu, n’abanyamakuru babiri.

Abakinnyi ni: TUYIZERE J. Luc, ISHIMWE J. Pierre, MUTABARUKA Alexendre, OMBOLENGA Fitina, NIYOMUGABO Claude, NDAYISHIMIYE Dieudonne, ISHIMWE Fiston, RWABUHIHI Aime Placide, NIYIGENA Clement, ISHIMWE Christian, BUREGEYA Prince, MUGISHA Bonheur, NDIKUMANA, RUBONEKA Bosco, MANISHIMWE Djabel, NIYIBIZI Ramadhan, BYIRINGIRO Gilbert, ITANGISHAKA Blaise, NSHIMIYIMANA Yunusu, MUGISHA Gilbert, KWITONDA Allain, MBONYUMWAMI Taib, MUGUNGA Yves, NSHUTI Innocent, na BIZIMANA Yannick.

Abatoza ni: MOHAMMED ADIL ERRADI, Benmoussa Abdesattar, Pablo Sebastien Morchon, na MUGABO Alex

Umukino ubanza wabereye i Huye, APR FC yagerageje gukina neza igice cya mbere ndetse ibona igitego cyatsinzwe na MUGUNGA Yves, ariko mu gice cya kabiri yagaragaje intege nke imbere ya Us Monastir izakina umukino wo kwishyura ifite umurindi w’abafana bayo.

Mbere yo kujya muri Tunisia, Gen James Kabrebe yabanje kuganiriza abakinnyi ba APR FC bari mu mwiherero

IVOMO: APR FC Website

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button