Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu gace ka Mocimbao da Praia mu bikorwa byo guhangana n’ibyihebe.
Urugendo rwe rwo ku wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yashimye akazi ingabo zakoze mu gihe cy’umwaka ugiye gushira zigarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.
Yishimiye ubufatanye buri hagati y’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, aho uko gufatanya byatumye abaturage ibihumbi basubira mu ngo n’imitungo yabo bari bataye kubera intambara.
Mu mihano yo kurahiza Perezida wa Kenya, William Ruto, Perezida Paul Kagame wageze i Nairobi ku wa Mbere, ndetse agirana ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na we wari muri Kenya.
Kuri Twitter ya Village Urugwiro, banditse ko “Abakuru b’Ibihugu baganiriye ku gukomeza ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Mozambique.”
Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021, aho zagiye muri iki gihugu nyuma y’uko Mozambique yatse umusada u Rwanda wo kwirukana ibyihebe byari byarigize ndanze muri iyi ntara ya Cabo Delgado.
Ku ikubitiro hakaba haroherejwe abasirikare n’abapolisi basaga 1000, aho bagiye biyongera.
IVOMO: MoD Website
UMUSEKE.RW