Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri, muri Kenya habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko yabyishimiye.
Umukuru w’Igihugu wari mu Banyacyubahiro bitabiriye biriya birori byabereye kuri Kasarani Stadium, i Nairobi, yavuze ko yishimiye kuba yari umwe mu Bayobozi babyitabiriye.
Ati “Byari ibyishimo kunana n’Abanyakenya n’abandi bayobozi mu muhango wo guha ubutegetsi umuvandimwe Williams Ruto, bikozwe n’uwo asimbuye, Perezida, Uhuru Kenyatta.”
Perezida Kagame yashimiye aba bayobozi bombi, n’Abanyakenya kuba bahererekanyije ubutegetsi mu mahoro.
Yavuze ko yizeye imikoranire irushijeho mu gihe kiri imbere.
Kuba Kenyatta yahererekanyije ubutegetsi mu mahoro na Perezida mushya, William Ruto, kuri Perezida Samia Suluhu yagaragaje ko ari “isomo bahaye Africa y’Iburasirazuba”.
Perezida Yoweri Museveni we, mu ijambo rye yavuze ko Kenya ikeneye ibindi bihugu bya Africa y’Iburasirazuba kugira ngo yubake iterambere.
Yavuze ko kugira imitungo kamere bitavuze kugira ubukire, kuko ngo ubukire buva mu ishoramari kandi riha akazi bose.
Ati “Mu bunararibonye mfite bw’imyaka 60, nagira ngo ngire inama Abanyafurika kumenya ko ubukire buva mu kurema ubukungu. Mugomba kurema ubukungu. Ubukungu ntabwo ari umutungo kamere, wagira umutungo kamere ariko ntugire ubukungu muri wo.”
Yavuze ko ubukungu buva mu ibuhinzi busagurira amasoko, mu bitunganywa mu nganda, mu mahoteli n’ibindi bitanga akazi kuri bose.
UMUSEKE.RW
Ihererekanya ly’ubutegetsi ni ikimenyetso ko demokarasi ikora. Ni ibyo kwishimirwa yuko mu karere, bitangiye kuba umurage. Kenya na Tanzania bimaze kumenyera ayo mahame kandi Kongo (DRC) n’Uburundi nabyo biri mu nzira nziza. Ntawashidikanya ko ibindi bihugu bitatu bisigaye bya EAC bizigira kuri iyo ntambwe. Ariko ku mafoto ntibatweretse abakuru b’ibihugu: Tanzania, Kongo na Sudan!
Ntanisoni Kagame agira iyo abonye abaprezida batanu ba Kenya, USA. France, Burundi, Senegal etc…..we akicaye ku gakanu k’abanyarwanda bamwanga urunuka akaba ari nayo mpamvu ati
nya gufungura urubuga rwa politiki ngo abakandida bakunzwe batorwe bya nyabo asezererwe ubutazegura umutwe!
Ibyo nibitekerezo byawe
ntabwo mpamya ko wabyumvikanaho nabanyarwanda benshi.
ikibazo si umubare wabasimburana kubutegetsi,ahubwo ikibazo ni ababujyaho cg ababuvaho bakorera abaturage icyo babashyiriyeho kdi icyo ndahamya ko Abanyarwanda ntacyo banenga Kagame kuko atuyoboye neza.
Niba yicaye kugikanu cyawe njyewe ntacyo yicayeho, twe tureba icyo atumariye kdi agerageza kuzuza inshingano Zé, ikindi ntekereza ko bose bakora amatora yari yajyaho adatowe se , uzaze wiyamamaze abo uvuga yicaye kugakanu bazagutora
Ibyo nibitekerezo byawe
ntabwo mpamya ko wabyumvikanaho nabanyarwanda benshi.
ikibazo si umubare wabasimburana kubutegetsi,ahubwo ikibazo ni ababujyaho cg ababuvaho bakorera abaturage icyo babashyiriyeho kdi icyo ndahamya ko Abanyarwanda ntacyo banenga Kagame kuko atuyoboye neza.