Umugabo w’imyaka 59 yasanzwe muri Lodge izwi nka Matunda yapfuye, inkuru yamenyekanye saa tanu n’igice (23h30) mu ijoro ryo ku wa 12 Nzeri, 2022.
Byabereye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.
Shema Amani, Manager wa Lodge yabereyemo iriya nsanganya, yahise yihutira gutanga amakuru k’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Station Gikondo.
Amakuru yatanzwe na Musanabera Dancilla, umugore wa nyakwigendera ari we, avuga ko batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Ruhango.
Abakozi ba Lodge Matunda, bemereye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yageze mu cyumba yarimo n’umukobwa bazanye ahagana mu saa yine za mu gitondo.
Umwe yagize ati: “Mu masaha ya saa yine za mu gitondo, ni bwo uyu mugabo yaje mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota ari kumwe n’umukobwa binjira mu cyumba kimwe”.
Amakuru atangwa n’ushinzwe Lodge, avuga ko ahagana mu ma saa sita uwo mukobwa yaje gusohoka, agenda atwaye imfunguzo nyuma y’uko bamaze gufunguza urundi rufunguzo.
Mu ijoro ryakeye nibwo abakozi bagize amakenga babona adasohoka ngo atahe barakomanga babura uwabitaba bihutira kubimenyesha RIB.
Nyakwigendera bamusanze aryamye ku gitanda imyenda ye imanitse mu cyumba yari aryamyemo.
Bivugwa ko uwo mugabo wapfuye asanzwe aza muri iyo Lodge. Nta cyangombwa na kimwe kimuranga yari afite.
Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko uyu mugabo n’uwo mukobwa bari bazanye, ntaho banditse mu gitabo cyandikwamo abakiriya.
Mu cyumba nyakwigendera yari aryamyemo, basanzemo icupa ry’inzoga na Jus.
Inzego z’umutekano, Urwego rw’Ubugenzacyaha ndetse n’inzego z’ibanze zagee ahabereye iyi nsanganya.
Umurambo wahise woherezwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekane icyamwishe.
Hakomeje gushakishwa imyirondoro y’umukobwa bari kumwe. Ku rundi ruhande, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane ikishe uwo mugabo.
IVOMO: IMVAHO NSHYA