U Rwanda rugiye kwakira inama Mpuzamahanga yiga uko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yarushaho kwifashishwa, ari nako ibibazo birimo bikemurwa.
Iyi nama izaba ku wa 18-20 Ukwakira 2020, yateguwe n’Ihuriro ry’abashoramari rigamije gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire, GOGLA, ku bufatanye na Banki y’Isi.
Biteganyijwe ko izitabirwa n’abasaga 800 baturutse mu bihugu birenga 50 byo hirya no hino ku Isi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nzeri 2022, umuyobozi w’Ihuriro ry’abashoramari rugamije gukeirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire, GOGLA, Tonny Patrick, yatangaje ko muri iyi nama hazaba umwanya wo kuganira n’ibigo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye uko amashanyarazi akomoka ku mirasire yafasha abaturage kugera ku iterambe.
Yagize ati “Kimwe nk’izindi nama, izahuza abantu, baganire ku ngingo zitandukanye. Muri iyi nama twiteze kubona ibigo bitanga servisi y’amashanyarazi akomoka ku mirasire kureba amahirwe ari mu Rwanda, n’uko yabyazwa umusaruro, bakazafata icyemezo cyo gukorera ubucuruzi hano.”
Uyu muyobozi yavuze ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kwakira inama ari uko rufite ingamba zihariye mu kugeza ku baturage amashanyarazi.
Yongeyeho ko iyi nama izahurirana no kuba hashize imyaka 10 GOGLA ifasha abatuye Isi kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire.
Norah Kipwola, Inzobere mu bijyanye n’ingufu muri Porogaramu ya Banki y’Isi ishinzwe ingufu mu Rwanda, avuga ko Banki y’Isi igira uruhare mu gufasha Leta kugira ngo abaturage babobe amashanyarazi akomoka ku mirasire.
Yavuze ko kandi ko inkunga u Rwanda ruyikoresha neza kuko umusaruro ugaragara.
Yagize ati “Ni ingenzi cyane ko abaturage bagira amashanyarazi, kuko agira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Yego inkunga ikora neza kandi u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo ikiguzi cyo kubona imirasire kigabanuke.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Muhama Annick, yatangaje ko iyi nama yitezweho byinshi asaba abikorera kugira uruhare mu gufasha abaturage kubona amashanyarazi adakomoka ku.murongo mugari.
Yagize ati “Iyi nama igihugu cy’u Rwanda cyiyitezeho byinshi. Muri iki gihe dufite 22% aho inzego z’abikorera zidufasha mu gutanga amashanyarazi zidafatiye ku murongo mu gari, kandi twifuza ko inzego z’abikorera kugira ngo zidufashe kuko ahenshi tugeza amashanyarazi usanga hari abatishoboye, bakneye inkunga ya Leta.”
Iyi nama izahuza abikorera bo mu bihugu bitandukanye, abafatanyabikorwa ba leta ndetse n’abandi bafite aho bahurira no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku muyoboro w’imirasire y’izuba.
Igiye kuba ku nshuro ya 17 , muri 2020 yabereye muri Kenya yitabirwa n’ibihugu 73 byo hirya no hino.
Kugeza ubu u Rwanda rugeze kuri 73% mu gukwirakwiza amashanyarazi. Ni mu gihe byitezwe ko mu 2024 bizaba ari 100%.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW