Uncategorized

Ibyo wamenya kuri filime “Urukundo si ibanga” warebana n’umukunzi wawe

Uruganda rwa sinema rugenda rwaguka umunsi ku wundi mu Rwanda ndetse abantu bunguka ibitekerezo byinshi kugira ngo bagende barushaho gushimisha abakurikiranira filime nyarwanda.

Byukusenge Diane na Uyisabye Pacifique bakinana muri filime y’uruhererekane “Urukundo si ibanga”

Muri abo harimo abanyempano biyemeje gushimisha, kwigisha no kuruhura abakunda filime zikubiyemo amasomo y’urukundo.

Abo banyempano bafite umuyoboro wa Youtube witwa “Abacu Tv Rwanda” unyuzwaho filime yiswe “Urukundo si ibanga” irimo inkuru yitsa ku rukundo rutajegajega.

Byukusenge Diane uzwi nka Sando muri sinema nyarwanda, mu kiganiro yahaye UMUSEKE yavuze ko iyi ari filime bakoze bashaka kwereka Abanyarwanda ko filime zabo zitagikwiriye kureberwa mu ndorerwamo y’ikinamico.

Ati ” Ni filime nyarwanda ifata ku ngeri zose, igafata ku muntu wanze iby’urukundo ikongera igafata n’ushaka kurwinjiramo. Ubundi hari ikintu dushaka kurwanya cy’abantu bavuga ngo filime zo mu Rwanda ni nk’ikinamico, twe twakoze filime ifite itandukaniro.”

Avuga ko bari bagamije gutanga inyigisho muri iyi filime yabo y’uruhererekane kuko ubutumwa burimo bwabera isomo benshi.

Ati “Twatekereje iyi filime dushaka kwigisha. Muri make ni uguhwitura abantu bakareka kwishora mu ngeso mbi zirimo no gucana inyuma n’andi manyanga ashobora kuva muri ibyo bintu.”

Byukusenge Diane avuga ko kuva batangira kuyisohora babona ubutumwa bubatera imbaraga n’ubw’abantu bavuga ko yabubatse.

Iyi filime “Urukundo si ibanga” igeze kuri Episode ya 12 aho bateganya ko izarangirira kuri Episode ya 30.

Byukusenge Diane ni umwe mu bamaze gito mu ruganda rwa sinema ariko wifuza guhamya ibigwi muri uyu mwuga utunze benshi.

Avuga ko afatanyije na bagenzi be bizeye kwagura imbago z’ibikorwa byabo muri sinema, basaba abanyarwanda kubashyigikira.

Kuri shene ya youtube ya “Abacu Tv Rwanda” hanyuzwaho izindi filime z’uruhererekane zitsa ku nyigisho zitandukanye.

Byukusenge Diane asaba abakunzi ba filime nyarwanda kubashyigikira muri uru rugendo
Karangwa Olvier uyobora “Urukundo si ibanga series” akanayitunganya

Reba filime urukundo si ibanga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Soma nizi
Close
Back to top button