Andi makuruInkuru Nyamukuru

Umuyobozi ukomeye muri Congo yishongoye ku Rwanda

Ingabo z’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba zizafasha Congo Kinshasa guhangana n’imitwe iyirwanya zamenye agace buri gihugu cyizaba kirimo, ageze ku Rwanda Minisitiri w’Ububanyi, Christophe Lutundula Apala yavuze ko “rutazakandagira ku butaka bwa Congo”

Christophe Lutundula Apala, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR.Congo

Christophe Lutundula yagize ati “U Rwanda ruzohereza ingabo ku butaka bwarwo, ku mupaka kugira ngo rurinde urubibi rwarwo. Ni ikintu gikomeye. U Rwanda ntabwo ruzinjira ku butaka bwa Congo.”

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi yemeje itegeko ryo kwakira ziriya ngabo, zizaba zifite amezi atandatu ashobora kongera.

Christophe Lutundula yavuze ko ingabo z’u Burundi zamaze koherezwa aho zigomba kuba ziri mu misozi yo muri Teritwari ya Uvira.”

Kenya ingabo zayo zizajya muri Kivu ya Ruguru by’umwihariko muri Rutshuru ahamaze iminsi habera imirwano y’inyeshyamba zirimo M23.

Uganda ingabo zayo zisanzwe muri Congo, ngo zizaguma mu gace ka Ituri.

Sudan y’Epfo na yo izohereza ingabo ku mipaka isanzwe ihuza Congo, na kiriya gihugu mu majyaruguru.

P. Kagame yasubije Abayobozi ba DR.Congo badashaka ingabo z’u Rwanda iwabo

Ivomo: Actualite.cd

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 7

  1. Ntabwo yishongoye ku Rwanda ahubwo ninjiji itazi icyo ivuga umuntu utazi ko umupaka wu Rwanda uzanzwe urinzwe ubwo ikindi azi niki,!

  2. Congo iraje iririmbe urwo ibonye!bayisahure kahave,ubwinshi bw’izo ngabo n’ibihugu zizavamo nta gisubizo cya burundu bizatanga,bazarasa amasasu menshi,baturitse imizinga,bice batwike,basenye ariko ikibazo kizahoraho,nta mahoro ari kw’isi.

  3. Ngo …”u Rwanda ruzohereza ingabo ku butaka bwarwo”??? Zizaba zivuye he ubwo? Iyi njiji bayibwiye ko umupaka warwo usanzwe utarinzwe se? Azabaze wa munywatabi we yohereje kuwuvogera uko byamugendekeye! Abayobozi ba kiriya gihugu bateye isoni; aho gukemura ibibazo ni ukwirirwa bavuza iya bahanda gusa bibwira ko kwigira nk’impinja zirira imbere y’abazungu aribyo bibaha ukuri. Africa warakubititse.

  4. Bitinde bitebuke, ikibazo DRC ifite mu BURASIRAZUBA bwayo, kizakemurwa n’U RWANDA. Ntabwo ari ziriya NGABO. Zizarinda zitaha ntacyo zikemuye. Dore aho nibereye.

  5. Burundi inzara ira uma Ibura ryibikimoka kuri petrol sinavuga
    South Sudan ibazo nagatebo kuzuye sinumva uburyo bazakemura ibya RD mugihe lbyabo byababanye urudubi
    Amaherezo bazitabaza uRwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button