ImikinoInkuru Nyamukuru

Kiyovu Sports yasohoye season ticket

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwashyize itike y’umwaka mu byiciro bitandukanye uhereye ku bicara ahadatwikiriye kugeza mu myanya y’icyubahiro.

Abakunzi ba Kiyovu Sports bashyizwe igorora!

Uko iminsi yicuma, ni ko iterambere rikomeje gufata indi ntera mu bice bitandukanye birmo n’umupira w’amaguru.

Aho iterambere rigeze mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, ni ukugurisha itike y’umwaka yo kwinjira ku mikino ikipe runaka yakiriye.

Urucaca narwo ntabwo rwatanzwe muri iryo terambere kuko rwamaze gusohora itike y’umwaka [season ticket]. Iyi tike ikubiyemo ibyiciro bitandukanye.

Kwicara ahasanzwe hagizwe ibihumbi 30 Frw, ahatwikiriye hagirwa ibihumbi 80 Frw, mu cyubahiro ni ibihumbi 300 Frw na 500 Frw. Ibi bisobanuye ko umufana wa Kiyovu Sports uzaba yaraguze imwe muri aya matike azajya ayerekana ku mikino iyi kipe yakiriye ubundi akajya mu mwanya yagenewe.

Indi kipe yabanje iki gikorwa cyo gusohora itike y’umwaka, ni Rayon Sports inafite itike ya miliyoni 1 Frw.

Kugurira rimwe itike y’umwaka, bituma ikipe ibonera rimwe amafaranga yo kuyifasha mu gutegura gahunda zayo z’uwo mwaka.

Itike yo mu cyubahiro [VVIP] yindi yashyizwe ku bihumbi 800 Frw
Itike yo mu cyubahiro [VIP] imwe yashyizwe ku bihumbi 300 Frw

Itike yo kwicara ahatwikiriye yashyizwe ku bihumbi 80 Frw
Itike yo kwicara ahasanzwe yashyizwe ku bihumbi 30 Frw ku mwaka

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button