AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bose bitabiriye irahira rya William Ruto

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, na Evariste Ndayishimiye bageze i Nairobi aho bitabiriye irahira rya William Ruto watorewe kuyobora Kenya.

Perezida Evariste Ndayishimiye ageze muri Kenya

Bahasanze Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

Ibiro bya Perezida Yoweri Musevenina byo byasohoye amafoto yuriye indege agiye i Nairobi muri biriya birori. Akaba yatangaje ko azakomeza guharanira umubano mwiza hagati ya Uganda na Kenya n’ibihugu by’akarere.

Museveni yagize ati “Tuzakomeza kubaka umubano mwiza na Kenya, n’ibindi bihugu bya EAC kugira ngo abaturage bacu batere imbere.”

Salva Kiir na we yitabiriye ibi birori byo kurahiza William Ruto nk’uko Guverinoma ya Sudan y’Epfo yabitangaje.

Tshisekedi, Kagame, Samia, Ndayishimiye baritabira irahira rya William Ruto

Samia Suluhu wa Tanzania ava mu ndege na we ageze muri Kenya

Perezida Yoweri Museveni yuriye indege mu gitondo ajya i Nairobi
Salva Kiir wa Sudan y’Epfo na we yitabiriye irahira rya William Ruto

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button