Abakuru b’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, bamwe bageze muri Kenya abanda bemeje ko bajyayo kwitabira irahira rya William Ruto watorewe kuyobora Kenya.
William Ruto yatangaje ko yakiriye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Karen Office i Nairobi.
Yagize ati “Twishimira umubano wa kivandimwe uri hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kenya, watumye habaho kureba amahirwe y’ubufatanye mu bukungu n’imibereho afasha abaturage b’ibihugu byombi.”
Ibiro bya Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, ndetse n’ibiro bya Perezida Evariste Ndayishimiye, ubu uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, na byo byemeje ko aba Bakuru b’ibihugu bitabira uyu muhango.
Perezida Paul Kagame we yaraye ageze muri Kenya ku mugoroba wo ku wa Mbere, akaba yagiranye ibiganiro na William Ruto.
Ibiro bya Perezida Paul Kagame byatangaje ko yagiranye ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na we uri muri Kenya.
Kuri Twitter ya Village Urugwiro, banditse ko “Abakuru b’Ibihugu baganiriye ku gukomeza ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Mozambique.”
Abandi Bakuru b’ibihugu bageze muri Kenya barimo uwa Congo Brzazzaville, Denis Sassou-N’guesso, Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Eswatini, Cleophas Dlamini n’umugore we Lomvula Dlamini.
Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagera kuri 20 bitabira biriya birori.
UMUSEKE.RW
igitekerezo