Andi makuruInkuru Nyamukuru

Dr Habineza azanye ingingo nshya ku kibazo cy’abaturage ba “Bannyahe”

Umuyobozi w’ishyaka ruharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, (Green Party), Dr Frank Habineza, asanga Leta ikwiye gutegereza umwanzuro w’urukiko mbere y’uko ifata umwanzuro wo kwimura abaturage ba Kangondo na Kibiraro, hazwi nka “Bannyahe”.

Leta ivuga ko ibyangombwa byose bihari ngo abatuye Kangondo mu “manegeka” bahave bajye kurara heza mu nzu z’amagorofa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abaturage bose basigaye Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama, bagomba kuba bimuwe bakajya gutura mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro.

Ni ibintu bamwe mu batuye muri aka gace batishimira, bavuga ko bari kwimurwa badahawe ingurane ikwiye.

Ikibazo cy’abaturage bo muri aka gace kazwi nka ‘Bannyahe’ cyatangiye kuva mu 2017 ubwo Leta y’u Rwanda yafataga umwanzuro wo kubimura bakava ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, bakajyanwa gutuzwa ahantu heza.

Leta yubatse umudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza mu Karere ka Kicukiro hagamijwe kubakura mu kaga. Kugeza ubu imiryango 614 yarimutse, gusa hari indi itarimuka na yo isaga 600.

Muri iyo miryango yose hari abagombaga kwimuka kubera ko batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko harimo n’abagombaga kwimurwa kubera ko ari inyungu rusange.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2022, mu kiganiro RBA yatumiyemo Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Mukuralinda Alain; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n’Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculée, bagarutswe kuri iki kibazo cy’abaturage bakomeje gutsimbarara.

Muri icyo kiganiro, Rubingisa Pudence uyobora Umujyi wa Kigali, yatangaje ko impamvu zo kwimurwa atari uko umushoramari yaguze ubutaka nk’uko bivugwa, ahubwo ari impamvu zo gutabara amagara yabo.

Yagize ati “Ntabwo ari umushoramari kuko n’ubwo ataza uyu munsi ngo ahubake, twe dufite inshingano zo kugira ngo dutuze bariya bantu ahantu heza. Sinzi niba mwaregereye abamaze kwimuka baba mu Busanza uyu munsi, iyo ubegereye ukabaganiriza arakubwira ati ‘imvura isigaye igwa simbyuke ngo ndare mpagaze ntinya ko ishobora kunsenyera’.”

Yakomeje ashimangira ko kubera ibihe by’imvura bigiye kuza ari ngombwa ko bose bimurwa.

Yagize ati “Iyo turebye uko Meteo itubwira ibijyanye n’imvura igiye kugwa, twumvaga ko tutarenza icyumweru gitaha abantu batarimuka kugira ngo hatagira ugira ikibazo.”

Yakomeje agira ati “Aho bimukira harahari, inzu zoze zirahari ndetse na buri muntu uri muri Kangondo uyu munsi tugereranyije n’igenagaciro rye, twamaze gutegura inzu azajyamo nk’uko n’abandi bagiye bazijyamo, imfunguzo z’inzu zirateganyijwe n’imodoka izabatwara barimo kwimuka zirahari ni Leta izabikora.”

Umudugudu wabo urumo ibikorwa remezo by’ibanze

 

Ikibazo Kiri mu nkiko…

Nyuma yo kutanyurwa kuri bamwe bavuga ko batahawe ingurane ndetse bamwe bagannye inkiko kugeza ubu hategerejwe umwanzuro w’urukiko.

Depite, akaba n’Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, mu kiganiro n’Umuseke , yabwiye UMUSEKE ko Leta yagakwiye gutegereza umwanzuro w’urukiko mbere y’uko ifata icyemezo cyo kwimura abaturage.

Yagize ati “Kuko dosiye iri mu rukiko ya benshi muri bo, twibaza mbere y’uko inzego za Leta zigira ikindi zikora, zagombye gutegereza umwanzuro wa nyuma w’urukiko. Nyuma y’umwanzuro w’urukiko zikaba hari icyo zikora naho bikozwe mbere y’umwanzuro w’urukiko, tubona ko amategeko yabangamirwa cyangwa se uko inzego zikorana, bishobora kubangamira ubwigenge bw’inzego cyangwa bigateza akavuyo mu nzego.”

Dr Frank Habineza yakomeje ati “Byagaragara nabi imbere y’Abanyagihugu ndetse no ku rwego Mpuzamahanga bikozwe gutyo.”

Dr Frank Habineza asanga abaturage bimuwe kubera ko aho bari batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga ari uburenganzira bwa Leta.

Ati “Abatuye mu manegeka bigaragara ko bashobora gutwarwa n’ibiza, ndumva ari dosiye yindi itandukanye n’iyari ihari. Uko mbyumva Leta ifite uburenganzira bwo kuba yatabara Abanyarwanda bose bari mu manegeka, ntabwo yakomeza kureberera abantu bashobora kubura ubuzima bwabo, ibyo byasobanuka, bati “aba bari mu manegeka”.”

Itegeko nshinga ryo mu 2015 ryavuguruwe mu 2018 ingingo ya 34 iteganya ko buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi.

Igira iti “Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa kandi uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.”

Leta ivuga ko abatuye Kangondo mu Cyumweru kimwe bazaba bimuriwe muri izi nzu nziza zo mu Busanza

AMAFOTO@City of Kigali Twitter

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 9

  1. Nta muntu muzima utababajwe no kwumva abaturage bibutsa abategetsi kwubahiriza amategeko bishyiriyeho! Bigaragarira buri wese ko amategeko agenda ukwimurwa mu Rwanda arimo ahonyorwa. Ubusanzwe, ikibazo cyashyikirijwe inkiko, kirubahwa ndetse ntawe ucyitambika imbere. Ariko ikibabaje cyane ni agasuzuguro n’iterabwoba ku baturage! Koko nkuko byavuzwe mu nama rusange, hari abafite umugambi wo kwangisha abaturage ubutegetsi!

  2. Niba koko Bannyahe ari mu manegeka,Leta ikwiye kwimura abaturage,ariko ihaye buri wese “ingurane ihwanye n’agaciro k’inzu ye”.Urugero,niba inzu ye ifite ibyumba 5,Leta nimuhe ingurane y’ibyumba 5.Bayobozi bacu dukunda,mujye mwibaza muti “ibi dukorera abatuye Bannyahe,byagenda bite ari njyewe bibayeho?”.Mujye mwibuka ibintu bibi mukorera abaturage.Urugero,tumaze imyaka 9 tumara amasaha 4 muli Gare nta Taxi tubona.Mwebwe mugenda muli V8 Leta ibaha.Ese ibyo nibyo mwita good governance?Mujye mureba ibibazo “uruhuli” abaturage baha his excellency iyo yabasuye.Kubera ko mutaba mwabikemuye,ndetse akenshi ari mwe mwabiteye.

  3. iyo udashoboye gutonda nkabandi utega Taxi voiture cyangwa moto byakunanira ukagura iyawe cyangwa ugafata iyibirenge naho nuhugira mukureba abagenda muma V8 uzawuraraho ubwo rero ubona amamodoka yose ngo bayahawe na Leta !!Good gouvernance ninde wakubwiye ko aho ugiye bagucyura !!

  4. Ariko utabusya abwita umumera koko! Dr Frank rwose ni uko wibereye iyo mu nteko utari muri executif ngo ubone uko abayobozi bagowe. Ubundi se urukiko ruzahagarika uyu mwanzuro ch wenda ruzasaba ko ongererwa F y’ingurane. Nibajye mu midudugdu myiza idashyira ubuzima bwabo mu kaga nibwo Leta irwaneho ubundi akazi k’inkiko gakomeze. Ubundi iki kibazo cyari cyoroshye iyo wowe, Victoire n’abandi mutakizamo mushaka kuvanga gusa! Ariko kweli muriya mukunda abanyarwanda? Ukunda umuntu wamwifuriza kuba mu nzu nk’iyi muri iki kinyejana ukamubuza kujya muri iyiya bubakiwe! Gusa abumva ibyo muvuga nibo bafite ikibazo kubarenza mwe muba munabizi icyo mushyize imbere ni ukuvuga ngo gusa ngo abantu bumve ko muhari! Ariko harya kuba muri opposition ni ukugaya icyakozwe cyose na Leta utarimo! Muri abantu babi gusa!

  5. Rero vewe ukombyumva nuko mbibona ntago Leta yacu idutegurira ibitadufitiye umumaro ahubwo harigihe natwe abaturage tugorana twumva kwimurwa bakumvako bagiye gukira ese yobagukura mumanegeka bakagushyira ahantu hazima kuki wumvako aho waruri ko ariho hagaciro kurusha ahobagushyize baturage mugerageze mwumve reta ubuse wowe waguha mumanegeka isahanisaha wahaburira ubuzima nuwaguha ahatari amanegeka ahomuha agaciro nihe ?

  6. Leta ikwiye kubahiriza itegeko yishyiriyeho rivuga ko uwimuwe kubera inyungu rusange ahabwa ingurane ikwiriye kandi impande zombi zumvikanyeho. Abayobozi bacu rwose nibareke gukoresha igitugu ahubwo bubahirize itegeko.

  7. Mureke amagambo Leta yacu niyo mubyeyi dufite impamvu : ubura umubyeyi ark Leta ugumana nayo kdi ntiyirirwa ibaza ngo ese nimwene nde? igisubizo cyukuri nuko uri mwene Rwanda( ndumunyarwanda) into kwigomeka mubireke ntakindi inereyeho niminereho yabatuye iRwanda kdi mubyumve vg mubyange ntabwo Leta yacu izemera ko ubuzima bwabwabanyarwanda bujya mukaga. ese ko mwigiza nkana mubihugu duturanye mbwira igihugu cyita kubaturage bacyo nkurwanda mwareka kwirengagiza Koko ngo mwifate nkabyabihugu byabazungu bibabeshya ko muri Afrika nta demokarasi iharangwa mwihangane murebe ingurane musaba mubanze murebe agaciro kizonzu nimyubakire yayo . naho abo banyaporitike ubanza batarahakandagiza ikirenge ngo barebe imiterere yaho njye sindikumwe nabanga amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button