Andi makuruInkuru Nyamukuru

Gen Kazura yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria – AMAFOTO

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria.

Gen Kazura yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, Lt Gen. Saïd Chengriha

Minisiteri y’Ingabo ivuga ko Gen Jean Bosco Kazura urugendo rwe ari uw’iminsi itatu muri kiriya gihugu.

Yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, Lt Gen. Saïd Chengriha, nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo rubivuga ngo bigamije ubufatanye hagati y’igisirikare cy’u Rwanda, RDF n’igisirikare cya Algeria, ANPA.

Gen Kazura aherekejwe n’Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere, Col G Gasana, n’Umuyobozi ukuriye ubufatanye mpuzamahanga mu gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen P Karuretwa.

AMAFOTO@MoD Website

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button