Umuraperikazi Oda Paccy wari warahagaritse umuziki akajya gukomeza amasomo ya Kaminuza, yongeye kuwusubukura ashyira hanze indirimbo yise “Imbere muri njye”.
Ni indirimbo igaragaza igaruka ry’uyu mubyeyi ufatwa nka nimero ya mbere muri bake biyeguriye injyana ya Hip Hop.
Yari amaze igihe kinini atumvikana mu ndirimbo nshya gusa kuri uyu wa mbere tariki 12 Nzeri 2022 yashyize hanze indirimbo yashibutse mu miborogo y’imfubyi n’abapfakazi babuze kivugira.
Muri iyi ndirimbo agaragaza ko imbere muri we “Huzuye agahinda, intimba , amarira, ibikomere bitemba amaraso, Imiborogo y’impfubyi , abapfakazi babuze kivugira, Abashavuye buzuye inkovu batewe n’ishavu ry’igihe cyashize.”
Mu buryo bujimije yatunze urutoki bamwe mu baraperi bazibukiriye gutanga ubutumwa bw’ihumure bakayoboka indirimbo zo kwishimisha.
Ati “Ese muri mwe ninde , wahabaye ubwo amarira yatembaga, sinca imanza, oya gusa bamwe mwari mu binezeza imitima.”
Avuga ko aje komora imitima ya bamwe no gusana ibyangiritse ngo umucyo ugaruke mu mitima ya benshi.
Ati” Ya sura wereka abakubona ntibe ikinyuranyo cy’uwo uriwe, njye nzi uko imbere haryana.”
Oda Paccy yagaragaje ko nubwo Isi yakwambika icyasha nta gahora gahanze ndetse ko iherezo ry’ibibi ryegereje.
Nyuma y’uko muri 2013 yari yahagaritse amasomo ya Kaminuza, tariki 13 Kanama 2022, Oda Paccy yamuritse igitabo cye nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza aho yigaga muri UTB.
“Imbere muri njye” mu buryo bw’amajwi yakozwe na X on The Beat inononsorwa na Bob Pro mu gihe amashusho yatunganyijwe na Bob Chris Raheem.
Reba indirimbo nshya ya Oda Paccy
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Ejo bundi yarangije Kaminuza.Ntabwo wakibuka ko ari wa ODA PACCY ujya yambara ubusa,agahisha ibice bye by’ibanga n’amakoma abikingaho !!!Wenda azahinduka amenye ko kwiyambika ubusa mu ruhame ari icyaha ndetse n’imana ibitubuza.Hinduka mukobwa ujye witwara neza ube umukobwa w’umutima kandi wiyubaha,wirinda gukora ibyo imana yaturemye itubuza.
icyo nkundira abanyamuziki! muragenda ntimuvuge mwagaruka mukadusaba za support mujye mumenya agaciro kumufana ngwino ejobundi naho uziruka ugende utavuze ngaho za pro za empire nibindi twategereje tukabura irengero pacy waradutengushye genda uzicare basi ubiremo indirimbo yitwa ese nzapfa.