Imikino

Claudine na Kalimba bamenye igihe bazerekereza muri Maroc

Abakinnyi babiri b’ikipe y’Igihugu, Amavubi y’Abagore, barimo umunyezamu Itangishaka Claudine na Kalimba Alice ukina hagati mu kibuga, bazerekeza gukina muri Maroc mu minsi umunani iri imbere.

Itangishaka Claudine azerekeza muri Maroc tariki 20 Nzeri 2022

Muri Kamena 2022, nibwo Kalimba Alice na Itangishaka Claudine bohererejwe ubutumire n’ikipe y’abagore yo mu cyiciro cya Mbere muri Maroc.

Aba bakinnyi bombi babengutswe na Association Najah Souss Women Football Club yo mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Maroc mu cyiciro cy’abagore.

Nyuma yo kohererezwa ubutumire, icyari gikurikiyeho ni ukumenya igihe aba bakinnyi bombi bazerekereza muri Maroc gusinya amasezerano no gutangira akazi.

Amatike y’indege y’aba bombi UMUSEKE ufitiye kopi, yerekana ko bazahaguruka mu Rwanda tariki 20 uku kwezi, bace Doha muri Qatar bazagere muri Maroc tariki 21.

Ibi bisobanuye ko aba bakinnyi bombi bafite iminsi itarenze umanani mu Rwanda, bakazahita bajya gukina nk’ababigize umwuga.

Aba bombi bakaba bafashwa na Amuri Moussa nk’ushinzwe kubashakira akazi no kubagira inama mu kazi kabo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ibikubiye muri aya masezerano byose biri hejuru y’ibyo bahabwaga mu makipe bakiniraga. Ku mukinnyi ukinira ikipe y’Igihugu, ahembwa amafaranga atari munsi y’Amadolari 500 [500$] ku kwezi, mu gihe agahimbazamusyi ku mukino ikipe yatsinze kangana n’Amayero 300 [300£].

Uretse aba bakinnyi, undi iyi kipe yabengutse ndetse nawe yanoherereje itike y’indege yo kujya gusinya no gutangira akazi, ni Tembeeni Zuena Azizi ukomoka muri Tanzania.

Kalimba aheruka muri Scandinavia Women Football Club, yagiyemo avuye muri AS Kigali Women Football. Itangishaka we yaherukaga muri OCL City yo muri DRC nyuma yo gukinira Scandinavia WFC, AS Kigali WFC na Fatima WFC.

Aba baraza biyongera kuri myugariro Clèmentine uri kubarizwa mu Bufaransa, nyuma yo kuva mu Rwanda agaca muri Kenya.

Itike y’indege ya Itangishaka Claudine
Itike y’indege ya Kalimba Alice

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button