AfurikaAmahanga

Inyeshyamba zagose umujyi ukomeye muri Congo

Imitwe ibiri y’inyeshyamba imaze iminsi igose umurwa mukuru w’Intara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Inyeshyamba za CODECO zashinze ibirindiro ahitwa Ezekere muri 10Km uvuye i Bunia naho iza FPIC kuwa gatanu zishinga ibirindiro ahitwa Lengabo muri 5KM uvuye muri uyu mujyi.

Abaturage bo mu bice byigaruriwe na ziriya nyeshyamba bakomeje guhungira mu Mujyi wa Bunia n’ubwo ari inzira y’umusaraba.

Hari amakuru avuga ko inyeshyamba zamaze gucengera muri uyu Mujyi w’ubucuruzi utuwe n’abasaga Miliyoni.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Bunia yabwiye Radio Okapi ko “umutekano w’abaturage urinzwe ko bakomeza ubucuruzi bwabo mu bwisanzure.”

Mugihe kingana n’ukwezi, umutwe wa ALC / CODECO, uri kugaba ibitero uturutse mu misozi byica bikanasahura imitungo y’abaturage.

Izi nyeshyamba zongereye ibikorwa byazo hafi ya Bunia mu minsi micye ishize, nubwo ingabo za leta zagerageje kuzirwanya bikananirana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button