AfurikaAmahanga

RDC: Indege yari itwaye imizigo yabuze

Indege ya Antonov 28 yarimo abantu batatu n’imizigo yaburiwe irengero nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kavumu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ikibuga cy’indege cya Kavumu i Bukavu

Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kavumu i Bukavu ku wa 10 Nzeri 2022 yerekeza Kasese mu Ntara ya Maniema

Yabuze imaze igihe kingana n’isaha mu kirere yerekeza muri kariya gace yari yerekejemo.

Iyi ndege ntabwo yigeze igera iyo yerekezaga ndetse nta n’amakuru mashya agaragaza icyerekezo yaba iherereyemo.

Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Kavumu avuga ko yari itwaye ibicuruzwa irimo abakozi batatu.

Gushakisha iyi ndege birakomeje n’ubwo bikomeje gukomwa mu nkokora n’ibihe by’ikirere bitameze neza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button