Andi makuruInkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa Polisi ya Benin ari i Kigali – Aragenzwa n’iki?

Mu gihe Benin yagaragaje ko ikeneye ubufasha bw’u Rwanda mu guhangana n’iterabwoba, Umuyobozi wa Polisi y’iki gihugu, DG Soumaila Allabi yatangiye uruzinduko i Kigali.

Controleur General wa Polisi ya Benin,  Soumaïla Allabi YAYA yatangiye uruzinduko rw’akazi i Kigali

Controleur General wa Polisi ya Benin,  Soumaïla Allabi YAYA n’itsinda ayoboye, uruzinduko rwabo mu Rwanda ruzamara icyumweru.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko uruzinduko rwa DG Soumaila Allabi ari intambwe mu gushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Benin.

Ati “Ni ngombwa kuri twe gushyira hamwe imbaraga ndetse no gushyiraho ibikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Yavuze ko uru ruzinduko ruzafasha Polisi zombi kurushaho kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka, ndetse n’iby’iterabwoba bikomeje guhungabanya umutekano ku mugabane wa Africa.

Polisi zombi zizasangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu kubaka ubushobozi bwa Polisi z’ibihugu byombi.

IGP Soumaïla Allabi YAYA yavuze ko umubano uhuza ibihugu byombi ugiye no guhuza inzego zombi za Polisi.

Ati “Nzi neza ko mwabashije kugira ubunararibonye bwo kurwanya iterabwoba, kandi turashaka gukuramo isomo rizadufasha kubaka igihugu cyacu, cyugarijwe kuva mu bihe byashize…”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi zombi zizasangizanya ubumenyi n’inararibonye

 

Benin ikeneye imbaraga z’u Rwanda mu guhangana n’iterabwoba

Umuvugizi wa Perezidansi ya Benin, Wilfried Houngbédji, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), ko Leta ya Benin yatangiye ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda, bigamije gusaba inkunga y’ibikoresho n’ubunararibonye mu guhangana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu bimaze gushinga ibirindiro mu majyaruguru y’Igihugu.

IMvaho Nshya ivuga ko ashimangira ko Wilfried Houngbédji yavuze ko ingabo za Benin zoherejwe mu Karere k’Amajyaruguru mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba yigaruriye ibice bitandukanye by’ibihugu bituranye na yo ari byo Nigeria ndetse na Burkina Faso.

Bivugwa ko iyo mitwe y’iterabwoba igaba ibitero ku basivili, ikabasahura, igatwika ibyabo ndetse ikanarenzaho kugaba ibitero ku nzego z’umutekano.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Benin bwitezweho gufasha mu kongerera imbaraga ingabo za Benin ziro mu birindiro.

Wilfried Houngbédji yagize ati: “Nk’uko bimeze kuri Niger na Burkina Faso, turimo kuganira n’u Rwanda mu birebana n’inkunga y’ibikoresho no kutwungura ubumenyi no gusangizanya ubunararibonye. Ariko amasezerano ashobora gusinywa ntaho azaba agaragaza iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda.”

Ikinyamakuru Africa Intelligence, giherutse kuvuga ko ibiganiro bikomeje hagati ya Kigali na Cotonou, bigamije kohereza amagana y’ingabo z’u Rwanda mu Majyaruguru ya Benin.

Icyo gitangazamakuru cyatangaje ko umubare w’ingabo z’u Rwanda ukwiriye kuba wateganywa mu cyiciro cya mbere ubarirwa muri 350, kigakomeza kinahamya ko ushobora no kwikuba kabiri.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangarije AFP ko adashobora kugira byinshi avuga kuri iyo ngingo, ariko yemeza ko hasanzwe hari umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Umugaba w’Ingabo za Benin Gen. Fructueux Gbaguidi, aheruka kuzindukira mu Rwanda muri Nyakanga ishize, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda.

Controleur General wa Polisi ya Benin,  Soumaïla Allabi YAYA yaganiriye n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda

AMAFOTO@RNP Social Media

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button