Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko Canisius Munyarugerero yagizwe Umuvugizi wa politiki wungirije Lawrence Kanyuka uherutse gushyirwaho mu mezi atambutse.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisiimwa rivuga ko Canisius Munyarugerero agomba guhita atangira izi nshingano guhera ku wa 10 Nzeri 2022.
Muri iri tangazo rivuga ko iki cyemezo kihutirwa kandi ari ngombwa, M23 itangaza ko yafashe umwanzuro “wo gushyiraho umuvugizi wungirije wa M23, umuvandimwe Canisius Munyarugerero.”
Bertrand Bisimwa yashimangiye ko ishyirwaho rya Munyarugerero bijyanye no guha imbaraga urwego rw’itumanaho muri M23.
Umuvugizi mukuru mu bya politiki w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka na Canisius Munyarugerero bazajya bakorana bya hafi na Maj. Willy Ngoma umuvugizi mu bya Gisirikare.
Umutwe wa M23 ukomeje ibikorwa byo kudanangira inzego zawo haba muri politiki ndetse no mu gisirikare.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Reka reka ntabya M23 ngo iri kudanaga inzego icyo namaze kubona M23 ntizi icyo ishaka iyaba iri kurwanira benewabo koko bavuga ikinyarwanda bari guhohoterwa muri DRC iba yaramaze byibuze kwigarurira Kivu zombi benewabo batuye muzindi ntara bakahimukira. Ariko ibaze nawe umutwe na UN yemeza ko uri organized kurusha igisirikare cya Leta FARDC. Ariko kugeza ubu bikaba byarawunaniye no gufata Goma byibuze ikigaragara nabo bibereye mubucukuzi bw’amabuye yagaciro nka za Mai-Mai, FDLR, RED-Tabara nindi mitwe yibera muri Congo. Mbabajwe nabaturage bari gupfa bategereje kuzatabarwa na General Makenga.