Uncategorized

Jado Sinza yakoze indirimbo nshya mbere y’igitaramo cy’umugoroba wo gucungurwa-VIDEO

Jado Sinza na Neema Marie Jeanne wamenyekanye muri Korali Iriba yo mu Karere ka Huye bakoze indirimbo irimo ubutumwa bwo kwihanganisha abantu bari mubibazo, babibutsa ko Imana itajya itererana abana bayo.

Umuramyi Jado Sinza afatanyije na Neema bakoze indirimbo yihanganisha abari mu bibazo

Umuramyi Jado Sinza yashyize hanze iyi ndirimbo nshya mbere y’umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana yise “Evening Of Redemption” bisobanuye Umugoroba wo gucungurwa.

Uyu mugoroba witezwemo guhembura imitima yabazawitabira tariki 23 Nzeri 2022 Kacyiru-Solace Guhera saa 17h00.

Iyi ndirimbo yise “Ndi Imana yawe” avugamo imbaraga z’Imana n’uburyo idaterana abana bayo kabone n’ubwo baba bari mu bihe by’amakuba.

Jado Sinza ubwo yari amaze gusohora iyi ndirimbo yabwiye UMUSEKE ko ” Nayikoze mu rwego rwo gutanga ihumure kubantu batagifite ikizere cy’ubuzima ikizere cy’ejo hazaza.”

Avuga ko yabwiye abizera Imana bari mu bibazo ko “Nubwo bameze nk’umugezi uri mu mayira abiri, kuko Uwiteka ari Imana yawe no mu migezi itemba murikumwe. [Yesaya 43:2] bahumure bazagerayo ntibihebe ko ntaho Imana itakura umuntu.”

Uyu Jado Sinza azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo’ Gologotha’, ‘Naragabanye’, ‘Hwejesha amaso yacu’, ‘Witinya’ n’izindi.

Reba hano indirimbo nshya ya Jado Sinza na Neema

Abantu bahawe ikize mu mugoroba wo gucungurwa
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button