Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yikije ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa

Abahanga b’Abanyarwanda n’Abafaransa bariga byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nama yatangiye i Kigali ku Cyumweru, ku nkunga ya Leta y’Ubufaransa, Perezida Kagame avuga ko mu gihe gishize bitari gushoboka ko inama nk’iyi iba.

Perezida Paul Kagame aramukanya na Perezida Emmanuel Macron (Archives)

Mu ijambo yageneye abari muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu yavuze ko inama mpuzamahanga nk’iyi yiga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba ihuje abahanga b’Abanyarwanda n’Abafaransa itari kuba itekerezwa mu gihe gishize.

Yavuze ko uruzinduko Perezida Emmanuel Macron yagiriye i Kigali, mu mpera za Gicurasi 2021 rwafunguye byose.

Macron yavuze ko Ubufaransa buzaha u Rwanda miliyoni 500 z’ama-Euro mu myaka 4

Ati “Twahinduye urupapuro tugera kuri “champitre” nshya mu mubano wacu, ubu ni yo irimo kwandikwa.”

Perezida Paul Kagame yashimye intambwe Perezida Emmanuel Macron yateye, umuhate afite no kugaragaza ukuri.

Yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Macron i Kigali rwatewe n’imbaraga z’ibihugu byombi, bishaka kugaragaza ukuri.

Mu ijambo rye kandi, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri raporo y’impuguke, Prof. Vincent Duclert, na Robert Muse yakozwe mu bwisanzure, igakorwa hakoreshejwe amakuru atandukanye ikagera ku kuri kwafashije impande zombi.

Iyi raporo yakozwe n’impuguke 13 z’Abafaransa igaragaza neza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yavuze ko ari akazi ku bandika amateka no ku bashakashatsi kugaragaza inyandiko z’amateka y’ukuri kugira ngo zizafashe ibiragano bizaza.

Yavuze ko iyi nama y’i Kigali ifite akamaro gakomeye, ndetse ikazakurikirwa n’indi izabera i Paris mu mwaka utaha.

Inama yateguwe n’impuguke Prof. Vincent Duclert ndetse na Prof. Charles Mulinda Kabwete wa Kaminuza y’u Rwanda.

Iyi nama yatangiye i Kigali ku Cyumweru tariki 11 Nzeri, izanabera i Huye ikazasozwa tariki 19 Nzeri, 2022.

I Kigali yabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ifite insanganyamatsiko y’Igifaransa “Savoirs, Sources et Ressources sur le Génocide perpétré contre les Tutsi au Rwanda”.

AMAFOTO: Perezida Kagame yasezeye umuvandimwe, inshuti Macron wasoje uruzinduko rwe i Kigali

Ubwo Prof Vincent Duclert yashyikirizaga Perezida Paul Kagame raporo yiswe ” France, Rwanda and the Genocide Against the Tutsi” tariki 9 Mata, 2021 (Photo Village Urugwiro)

 

AMAFOTO Y’ABITABIRIYE INAMA (Kigali Genocide Memorial)

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button