Inkuru NyamukuruMu cyaro

Isoko rya Kirambo riremera mu kizima kandi aho riri haba amashanyarazi

NYMASHEKE: Abarema isoko rya Kirambo barinubira ko ritarimo amatara, bakavuga ko umwijima ubangamira abacuruzi baba bashaka kuritindamo.

Isoko rirerama mu masaha ya kumanywa ariko ngo rinageza mu masaha y’ikigoroba aba akeneye ko habamo urumuri

Iri soko riremera muri centre ihuriramo abantu benshi, rihoramo abantu ariko ku wa Gatandatu nibwo abarirema barizamo ari benshi.

Iyo abacuruzi bamaze kubamo benshi usanga abari hagati batabona kuko isoko ritarimo amatara. Isoko rirema kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, (06h00a. m – 18h00) bitewe n’uko riri muri centre ishyushye hari n’ubwo bamwe bageza saa moya z’ijoro (19h00).

Abarema isoko rya Kirambo riri mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba, bavuze ko kutagira urumuri mu isoko bibabangamiye ku buryo bituma bataha  batanguranwa n’umwijima.

BYIRINGIRO Cylvere ni umucuruzi muri iri soko ati “Ubu turi gutaha kubera ko nta matara ari mu isoko, kuba nta rumuri abajura baratwiba. Abayobozi baza kutubaza imisoro, tukabibabwira ntacyo babikoraho. Turifuza ko badushyiriramo amatara.”

Nzabahimana Viateur amaze imyaka itanu acururiza muri iri soko, kuva yahagera nta rumuri yigeze aribonamo.

Ati “Habona ku manywa nta bantu benshi barimo, iyo bagezemo abari hagati ntihabona. Mazemo imyaka itanu nta rumuri nigeze mbona muri iri soko.”

MWANYITA Alphonsine acuruza imyenda muri iri soko ati “Nta matara arimo, ku mugoroba iyo bwije barakwiba. Bizasaba gutanguranwa n’abajura, ugafunga ugataha, tugize amahirwe twabona amatara.”

MUKAMASABO Apolonie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, yavuze ko ikibazo ubuyobozi bukizi abizeza ko bitarenze icyumweru kizaba gicyemutse.

Ati “Icyo kibazo twaragikurikiranye, umuriro wo urimo ni uko amatara yapfuye. Twaganiriye n’ababishinzwe, ni itara risimbuzwa bagashyiramo irindi. Turabizeza ko bitarenze iki cyumweru bizaba bikemutse.”

Uretse isoko rya  Kirambo ritagira amatara n’isoko rya Bushenge riri mu murenge wa Bushenge muri kano karere ka Nyamasheke nta rumuri rurirangwamo.

Isoko rya Kirambo riri mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW I NYASHEKE

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button