ImikinoInkuru Nyamukuru

APR FC itangiye neza CAF Champions League itsinda US Monastir

Umukono wa mbere wa CAF Champions League, APR FC itsinze US Monastir yo muri Tunisia, igitego kimwe ku busa (1-0).

APR FC ibashije gutsinda US Monastir ibifashijwemo no kuba abasifuzi b’Abarundi banze igitego cyo kwishyura cy’iyi kipe yo muri Tinusia (Photo Kayishema Tity Thierry)

Mugunga Yves yabonye inshundura ku munota wa 17’ w’umukino, ku mupira yaherejwe mu rubuga rw’amahina na Nshuti Innocent, na we ashyiraho umutwe ujya mu rushundura.

APR FC yakiniraga kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye, yihariye igice cya mbere cy’umukino, byashoboka ko itsinda ibitego birenze kimwe, ariko US Monastir yakomeje kugarira neza.

Igice cya kabiri cyahinduye isura, US Monastir ni yo yagikinnye neza, ndetse itsinda igitego ku munota wa 78’ byasaga naho abakinnyi b’inyuma ba APR FC bari bazi ko bararirije, ariko amashusho agaragaza ko uwari watsinze icyo gitego atari yaraririye nubwo umusifuzi w’Umurundi wo ku ruhande yamanitse igitambaro.

APR FC ifite akazi katoroshye ko gutsindira muri Tunisia iyi kipe ya US Monastir ukurikije uburyo yakinnye igice cya kabiri. Umukino uzaba tariki 18 Nzeri, 2022.

Ababanjemo ku ruhande rwa APR FC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button