ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yasohoye indirimbo ishingiye ku ifungwa rye mu Burundi

Umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yise “Urabinyegeza” [Urabimpisha] ishingiye ku minsi ibiri y’umwijima mu gihome i Burundi.

Bruce Melodie mu gitaramo i Bujumbura

Bruce Melodie yageze i Bujumbura ku gicamunsi cyo ku wa 31 Kanama 2022 yahise afatwa n’abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa “ubwambuzi bushukana.”

Uyu muhanzi ku wa 02 Nzeri 2022 yarekuwe n’igipolisi cy’u Burundi nyuma yo kumara iminsi ibiri muri gereza.

Nyuma yo kuva muri gereza yahise akomeza ibikorwa bye by’umuziki byari byamujyanye muri kiriya gihugu.

Uyu muhanzi wagarutse i Kigali kuri uyu wa 9 Nzeri, nyuma y’amasaha macye yahise asohora indirimbo “Urabinyegeza”.

Ni indirimbo irimo amagambo ashima Imana yamubaye hafi. Ni inganzo yavomye mu buzima yari abayemo muri gereza.

Aririmba avuga ko buri Cyumweru azajya aboneka ku rusengero ndetse ko no mu minsi isanzwe Imana imukunda.

Ati “Mubyiza no mu bibi ntabwo ajya anjya kure, amenya ko nayobye akanyobora inzira ikwiriye,…”

Mu nyikirizo agaragaza ko n’ubwo hari abagerageza kumufata ku gakanu Imana imuba hafi ikamurinda amakuba.

Muri iyi ndirimbo mu buryo buhishe yavuze ko “niyo batamusubiza akavagari ka miliyoni z’amarundi yatanze kugira ngo afungurwe” icya mbere ashima Imana yabanye nawe ubwo Isi yari yamuguyeho.

Kanda hano wumve indirimbo Urabinyegeza ya Bruce Melodie

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button