AmahangaInkuru Nyamukuru

Perezida Ndayishimiye yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya-AMAFOTO

Perezida w’u Burundi Varisito Ndayishimiye yakiriye indahiro z’Abaminisitiri bagize Guverinoma nshya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Perezida Ndayishimiye Varisito yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya

Nyuma y’iminsi ibiri Perezida Evariste Ndayishimiye ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Gervais Ndirakobuca, yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 15.

Gervais Ndirakobuca yemejwe ku wa Gatatu tariki 7 Nzeri, asimbuye Alain Guillaume Bunyoni washinjwe gushaka gukora ‘Coup d’Etat’.

Ku wa kane nibwo Minisitiri w’Intebe mushya, Ndirakobuca Gervais uzwi nka Ndakugarika yaherekanyije ububasha n’uwo yasimbuye, igihangange Alain Guillaume Bunyoni.

Abaminisitiri bashya uko ari 15 barahiriye mu Kigobe imbere y’umukuru w’Igihugu, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’abandi banyacyubahiro.

Mu ba Minisitiri 15 bagize Guverinoma, 5 gusa nibo bashya, basimbuye abaketsweho gukorana bya hafi na Bunyoni.

Abirukanwe muri Guverinoma ni Domitien Ndihokubwayo, yari Minisitiri w’ikigega cya leta. Yasimbuwe na Audace Niyonzima.

Déo-Guide Rurema, wari Minisitiri w’ibidukikije, ubuhinzi n’ubworozi. Yasimbuwe na Sanctus Niragira.

Thadee Ndikumana, Minisitiri w’abakozi n’akazi yasimbuwe kuri uyu mwanya na Deo Rusengwamihigo.

Mu gihe Deogratias Nsanganiyumwami, wari Minisitiri w’inyubako za Leta yasimbuwe na Dieudonné Dukundane.Perezida Ndayishimiye yasimbuje kandi abayobozi mu nzego za Gisirikare, Polisi n’Iperereza kuko baketswe mu mugambi wo kumuhirika ku butegetsi.

Gen NEVA Yeruye asaba uwifuza kumukorera Coup d’Etat kuza bakajya mu mitsi kuko nta wamutsinda nk’uko abyivugira.

Avuga ko igihe cy’imikino n’amagambo cyarangiye ko ubu “ari ku kivi mu gukorera abaturage uzamuvangira azajya yisanga yahantantutse.”

Umutekano mu Mujyi wa Bujumbura uhagaze neza n’ubwo hari icyoba ko itsinda rya Alain-Guillaume Bunyoni ryakora agatendo cyangwa rikisanga muri Gereza ya Mpimba yubatse ku Musaga.

Abagize Guverinoma nshya basabwe gukora nta kujenjeka cyangwa kwiremereza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button