AmahangaInkuru Nyamukuru

Ingabo za EAC zahawe uburenganzira bwo kurasa imitwe y’inyeshyamba muri Congo

Intumwa n’impuguke zaturutse mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba zashyize umukono ku masezerano yemerera ingabo z’ibi bihugu kurasa inyeshyamba zigize ndanze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubwo hasinywaga amasezerano yo kurandura imitwe yitwaje intwao muri Congo

Ni amasezerano yasinyiwe i Kinshasa kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2022 mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano.

Aya masezerano yasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula. Umuhango wayobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Izi mpuguke n’intumwa za EAC ziteraniye i Kinshasa kuva ku ya 7 kugeza ku ya 9 Nzeri mu rwego rwa komisiyo ishinzwe ubukungu y’uyu muryango.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yavuze ko “Kohereza izo ngabo bizaba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubushake bwa politiki bwagaragajwe n’abakuru b’ibihugu bose b’umuryango, ni ukuvuga gukemura burundu ikibazo cy’umutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.”

Mbere gato yo gushyira umukono ku masezerano, Felix Tshisekedi yari yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida wa Kenya, Macharia Kamau, umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki na Prof Serge Tshibangu.

Ingabo za EAC zizoherezwa kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ntizirimo iz’u Rwanda nk’uko byasabwe na kiriya gihugu.

Ku ikubitiro Ingabo z’u Burundi zamaze kugera muri Kivu y’Amajyepfo aho batangiye ibikorwa bya Gisirikare bafatanyamo na FARDC byo guhangana n’inyeshyamba.

Igisirikare cy’u Burundi giherutse gutangaza ko muri Operasiyo barimo aho bageze inyeshyamba zikizwa n’amaguru kubera gushya ubwoba.

Aya masezerano yasinywe mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umutwe wa M23 wuzuze amezi 3 wigaruriye Umujyi wa Bunagana n’ibindi bice byo muri Teritwari ya Rutchuru wirukanyemo ingabo za Leta.

Byitezwe ko ubutumwa nyamukuru bw’ingabo za EAC muri RD Congo ari ugukubita inshuro umutwe wa M23 no kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba irenga 120 ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Felix Thsisekedi niwe wayoboye uyu muhango

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Africa waragowe kweli, ndebera nawe abantu bangana batya bose banigirije za karuvati n’amakositimu ngo basinyiye kurandura imitwe batazi iyo iherereye n’igituma ivuka buri munsi. Imitwe irenga 140 mu ntara ebyiri gusa! Mukwiye gushaka Gitera n’ikibimutera.

  2. Reka nabo bagereyo turebe ko bashobora kurusyaho kuko numvise na Wegner Group y’Abarusiya yaraje ica ibikuba none numvise itakivugwa,wa mugani ngo “Umwana yica Akanyoni bangana”,reka tubitege amaso,
    Mbona bakabaye bafasha M23 kubona uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu,ibindi bitari ibyo nta muti bizazana mba ndoga Rwasamanzi,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button