Andi makuruInkuru Nyamukuru

Igihe amashuri azatangira cyamenyekanye

Ministeri y’Uburezi yatangaje ko ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023 izatangira tariki 26 Nzeri, 2022.

Amashuri azatangira ku ya 26 Nzeri, 2022

Itangazo rivuga ibijyanye n’ingengabihe y’amashuri y’umwaka 2022-2023 rivuga ko amashuri azatangira tariki 26 Nzeri, igihembwe cya mbere kirangire tariki 23 Ukuboza, 2022.

Umwanya w’ibiruhuko by’igihembwe cya mbere ni kuva tariki 24 Ukuboza kugeza kuya 7 Mutarama, 2023.

Igihembwe cya kabiri kizatangira ku ya 08 Mutarama, kurangire kuya 31 Werurwe, 2023. Ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri bizaba ku ya 01 Mata, kugeza ku ya 16 Mata, 2023.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igihembwe cya gatatu kizatangira ku ya 17 Mata gisozwe ku ya 14 z’ukwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2023.

Ibizamini bisoza amashuri abanza bizakorwa ku ya 17 Nyakanga kugeza kuya 19 Nyakanga, 2023. Ibizamini byo mu mashuri yisumbuye Tronc-commun kimwe n’ibyo mu mashuri yigisha imyuga bizakorwa ku ya 25 Nyakanga, kugeza ku ya 04 z’ukwezi kwa munani mu mwaka wa 2023.

Ministeri y’Uburezi yavuze ko igihe cyo gutangira ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, umwaka wa mbere (Senior 1), no mu mwaka wa kane (Senior 4) kimwe no mu mashuri y’imyuga (Level 3, TVET) kizamenyeshwa nyuma.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button