Andi makuruInkuru Nyamukuru

Ambasade y’Ubwongereza izafungurira abihanganisha umuryango w’Umwamikazi Elisabeth II

Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere izafungurira abazajya gufata mu mugongo Umuryango w’Umwamikazi, Elizabeth II watanze.

Ibendera ryo kuri Ambasade y’Ubwongereza i Kigali ryazamuwe kugera hagati mu rwego rwo guha icyubahiro Umwamikazi Elizabeth II watanze

Ubutumwa bwa Ambasade y’u Bwongereza mu u Rwanda, buvuga ko igitabo cyo kwandikamo amagambo yo kwihanganisha umuryango w’Umwamikazi Elisabeth II uherutse gutanga kizamara iminsi itanu gifunguye kuva ku wa Mbere.

Kuri Twitter banditse ngo “Igitabo cyo kwandikamo amagambo yo kwihanganisha kizaba gifunguye kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu, saa 10h00 a.m kugera saa 14h00.”

Abandika ubutumwa bwo kwihanganisha bizabera kuri Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda, ku Kacyiru.

Ubuyobozi bwa Ambasade bwavuze ko abashaka kwihanganisha umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II bakoresheje internet bazajya banyuza ubutumwa bwabo ku rubuga rw’ibwami.

Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda yatangaje ko ibendera ryayo rizamurwa kugera hagati mu rwego rwo kunamira Umwamikazi Elizabeth II.

Iyi Ambasade yanashimiye Perezida Paul Kagame wagaragaje ko yifatanyije n’umuryango w’Umwamikazi ndetse n’Abanyarwanda bose bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwe.

Perezida Paul Kagame akimenya inkuru y’akababaro ko Umwamikazi Elizabeth II yatanze, yanditse amagambo yo kwifatanya n’umuryango we, ndetse n’igihugu cy’Ubwongereza.

Yagize ati “Muri ibi bihe by’agahinda kubera gutanga kwa Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II, turibuka imyaka 70 amaze ayoboye ibihugu bya Commonwealth. Commonwealth ijyanye n’igihe ni umurage we.”

Perezida Paul Kagame yihanganishije Umwami Charles III, n’Umugabekazi, Queen Consort, ndetse n’umuryango wabo wose muri rusange, abaturage b’Ubwongereza n’umuryango wa Commonwealth.

Perezida Paul Kagame ubu ni we uyoboye Umuryango wa Commonwealth kuva muri Kamena, 2022.

Umwami Charles III ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 08 Nzeri, 2022 yatangaje ko umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth II yatanze, akaba yaravuze ko umuryango wose w’ibwami ubabaje no kubura umubyeyi bakundaga cyane.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button