Umwamikazi Elizabeth II, wari umaze igihe kinini ku ntebe y’Ubwami, yatangiye i Balmoral afite imyaka 96, yari amaze ku ngoma imyaka 70.
Umuryango we uteraniye i Balmoral muri Scotland nyuma y’uko kuri uyu wa kane, abaganga bari batangaje impungenge ku buzima bwe.
Ingoro ya Buckingham yagize ati “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi.”
Umwamikazi yimye ingoma mu 1952, niwe wari umaze igihe kirekire ku ntebe y’Ubwami bw’Ubwongereza.
Umuhungu we w’imfura Charles, igikomangoma cya Wales, azayobora igihugu mu cyunamo nk’umwami mushya akaba n’umukuru w’igihugu mu bihugu bigize Commonwealth.
Ku mugoroba w’ejo ku wa gatanu nibwo Umwami mushya Charles n’umugogo wa Queen Elizabeth II bazagera i Londres.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Birababaje kbx
Queen Elisabeth ababaje isi yose.Yarongowe afite imyaka 21 !!! Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.
TUBABAJWE NITANGA RYUMWAMIKAZI