AmahangaInkuru Nyamukuru

Burundi : Moto akangari zahiye ziratokombera – AMAFOTO

Mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi kuri Station ya essence yitwa BUPP, umurundo wa Moto zitwara abagenzi zahiye ziratokombera.

Inkongi y’umuriro yatwitse izi moto zirashya ziratokombera

Iyi nkongi y’umuriro yatwitse izi moto yabereye kuri Station ya essence iri ku muhanda nomero 11 kuri Terminus mu Kamenge muri Komine Ntahangwa.

Amakuru avuga ko inkongi y’umuriro yaturutse kuri imwe muri moto yari igiye kunywa essence maze igashya igahita ikongeza izindi nk’uko byemejwe na Polisi y’u Burundi.

Usibye izi moto zahiye kuri iriya station ikunze kuba iriho umuvundo mwinshi, hangiritse inyubako n’ibicuruzwa bitandukanye.

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto [Motari] batewe agahinda no kubona umuriro waduka ariko hakabura abawuzimya kugeza aho moto zabo zishya zigakongoka.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bari aho iyo mpanuka yabereye, yavuze ko kugira ngo amamoto angana kuriya ashye burundu, benshi babuze uko bahunga.

Ati “Babuze uko bahunga kubera akajagari kahahora, gaturuka ku bantu bahapakirira abagenzi, bikwiriye kuba isomo.”

Yavuze ko ubwo umuriro wadukaga abakozi b’iyo station babuze uko bawuzimya, nta kizimyamwoto basanzwe bafite.

Imodoka ya Polisi izimya umuriro yatabaye itinz, moto zamaze gushya, gusa yabashije kuzimya umuriro wari utangiye kwegera ibindi bikorwaremezo.

Polisi y’u Burundi yatangaje ko uwo muriro wadutse saa 16 kuri Station ya BUPP mu Kamenge muri Komine Ntahangwa yatewe na moto imwe muzari ku murongo zishaka essence.

N’ubwo umubare w’ibyahiye utaramenyekana, amashusho n’amafoto yerekana ko byari bigoye gukiza moto kuko abenshi birutse bahunga kuko umuriro wari mwinshi.

Abantu ubwo bashungeraga Moto na Station biri gushya
Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahageze zatokombeye
Abatwara abagenzi kuri moto bararira ayo kwarika

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button