Imikino

CAF CC: AS Kigali yahaye Abanyarwanda ubwasisi

Ubuyobozi bwa AS Kigali Football Club, bwatangaje ko Abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babyifuza, bazinjirira ubuntu ku mukino wo kwishyura uzahuza iyi kipe na Association Sportive d’Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri Djibouti mu ijonjora rya Mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yegukanye ibikombe iwa yo, CAF Confedération Cup.

Umukino wo kwishyura uzahuza AS Kigali na Association Sportive d’Ali Sabieh Djibouti Télécom kuwureba ni ubuntu

Hagati ya tariki 16-18 Nzeri 2022, hateganyijwe imikino Nyafurika yo kwishyura ihuza amakipe yegukanye ibikombe iwa yo, CAF Confedération Cup.

Ikipe ya AS Kigali izakinira umukino wa yo wa Mbere muri Djibouti na Association Sportive d’Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri iki gihugu, ubuyobozi bwa yo bwatangaje ko umukino wo kwishyura uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye, abifuza kuzawureba batazishyuzwa ariko bazicara mu myanya idatwikiriye.

Perezida w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko icyo bifuza ari umurindi w’Abanyarwanda kurusha amafaranga.

Ati “Twafashe umwanzuro w’uko atari mu myanya y’icyubahiro, ahandi hantu hose muri Stade ntabwo tuzishyuza. Ku buryo abaturage batuye Huye n’abazaba bavuye i Kigali no mu nkengero za yo, tuzabasaba kuza kudushyigikira stade ikuzura.”

Uyu muyobozi kandi yijeje Abanyarwanda bose ko icyabajyanye muri Djibouti ari ukuhakura intsinzi iganisha ku kuzasezerera Association Sportive d’Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri iki gihugu.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwahaye ubwasisi Abanyarwanda

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button