Abataha muri uyu Mudugudu wa Nyagacyamu barimo abafite ibinyabiziga n’abanyamaguru bavuga ko babangamiwe n’isubikwa ry’imirimo yo gukora umuhanda wa Kaburimbo kuko kubona inzira ibinjiza mu ngo zabo bitoroshye.
Uwamahoro Alphonse umwe muri abo baturage, avuga ko mu bahafite ibinyabiziga nta muntu numwe wahirahira ngo ahanyuze imodoka ye.
Uwamahoro yavuze ko usibye abatwara ibinyabiziga bagowe no kuhanyuza imodoka zabo, kuko n’abanyamaguru bibavuna kurira imikingo miremire iri hafi n’amarembo y’inzu zabo.
Ati “Ufite imodoka aremera akayisiga ahandi, akaza n’amaguru.”
Uyu muturage yavuze ko hagiye gushira amezi 2 Kampani yakoraga uyu muhanda ihagaz , kandi bakaba batazi impamvu yaba yarateye isubikwa ry’imirimo.
Cyakora Uhagarariye Kampani y’abashinwa yatsindiye isoko yo gukora uyu muhanda ntabwo yashoboye kuboneka.
Cyakora bamwe mu bakora muri iyo Kampani bavuze ko mu masezerano bagiranye n’Akarere ka Muhanga asaba ko bagombaga kubanza kwishyura amafaranga yo kwimura ibikorwaremezo birimo ibitembo by’amazi, insinga z’amashanyarazi ndetse n’abafite inzu ziri mu muhanda bakeneye ingurane.
Umuyobozi w’ishami ry’ubutaka, ibikorwaremezo, n’imiturire mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko kuba bahagaze byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa yatumye imashini zitashobora gukora.
Nzabonimpa yavuze ko hari n’amasezerano yo kwimura ibyo bikorwaremezo babanje kunoza.
Ati “Hamaze gusinywa amasezerano hagati ya Rwiyemezamirimo na WASAC, na REG yo kwimura ibikorwaremezo harimo gushakwa ibikoresho kugira ngo imirimo isubukurwe.”
Yavuze ko izo mbogamizi zose zigiye kuvaho mu minsi ya vuba.
Uyu Muyobozi yavuze ko bagiye gusaba Rwiyemezamirimo korohereza buri muturage kubona uburenganzira bw’inzira igana kuri buri rugo rw’umuturage.
Akarere ka Muhanga kavuga ko muri uyu Mujyi hagiye gukorwa imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa Kilometero 6, 5 hakiyongeraho za ruhurura 2, ibi bikorwaremezo bizuzura bitwaye miliyari zirenga 6 z’amafaranga y’uRwanda.