ImikinoInkuru Nyamukuru

Icyizere ni cyose kuri AS Kigali yakiriwe neza muri Djibouti

Ubuyobozi bwa AS Kigali FC burangajwe imbere na Shema Ngoga Fabrice, bwatangaje ko buzatahukana intsinzi ku mukino wa Mbere iyi kipe izakinira muri Djibouti na Association Sportive d’Ali Sabieh Djibouti Télécom mu ijonjora rya mbere.

Shema Ngoga Fabrice uyobora AS Kigali yijeje intsinzi Abanyarwanda

Ku wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, ni bwo ikipe ya AS Kigali FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Djibouti gukina umukino wa Mbere w’ijonjora rya Mbere mu makipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yakiriwe neza n’Abanyarwanda batuye muri Djibouti, yahize kuhakura intsinzi ndetse ikazanasezerera ikipe ya Association Sportive d’Ali Sabieh Djibouti Télécom yo muri iki gihugu.

Shema Ngoga Fabrice uyobora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yisabiye Abanyarwanda kuzashyigikira iyi kipe guhera ku mukino ubanza kugeza ku wo kwishyura kuko ikipe abereye umuyobozi ayifitiye icyizere.

Ati “Icyo tubijeje [Abanyarwanda] ni uko tuzatsinda tugatahana intsinzi kuri uyu mukino wa Mbere w’ijonjora rya Mbere. Rero muduhoze ku mutima, ntabwo turi ikipe y’Umujyi wa Kigali. Ubu tuba duhagarariye Igihugu.”

Umukino ubanza w’aya makipe yombi, uteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki 16-18 Nzeri 2022.

Mu mwaka ushize w’imikino, ikipe ya AS Kigali FC yasezerewe na Daring Club Motema Pembe yo muri DRC ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri aya makipe yakinnye.

Abanyarwanda batuye muri Djibouti bakiriye neza AS Kigali FC
Haruna Niyonzima na Seifu bitezweho kuzahesha intsinzi ikipe yabo

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button