Inkuru NyamukuruMu cyaro

Ruhango: Ingabo z’Igihugu zateguye ibisasu byari hafi y’urugo rw’umuturage

Ingabo z’Igihugu zibarizwa muri Ingeneering Brigade mu kanya gashize zimaze gutegura ibisasu 2 byo mu bwoko bwa Grenade.

Kimwe mu bisasu 2 byasanzwe hafi y’urugo rw’umuturage

Mu masaha ya mbere ya saa sita nibwo abasirikare bo muri Ingeneering Brigade bateguye banaturitsa ibisasu 2 byari hafi y’urugo rw’Umubyeyi witwa Mukarwego Suzane.

Ni ibisasu byabonetse mu Mudugudu  wa Kabiha, Kagari ka Mutara mu Murenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango.

Abahatuye bavuga ko ibi bisasu byo mu bwoko bwa Grenade byari bibateye impungenge.

Umukuru w’Umudugudu wa  Kabiha Habumugisha Sylvain avuga ko  ingabo zateguye ibyo bisasu 2 mu mutuzo kuko zabanje kubitegura  zibijyana mu kabande hatari abaturage.

Ati “Nta muturage wigeze wumva igihe  ibyo bisasu byaturikiye, ubwoba abaturage bari  bafite burashize turashimira Ingabo z’Igihugu.”

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE .RW/Ruhango.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button