Inkuru NyamukuruMu cyaro

Ruhango: Ibisasu bibiri byabonetse hafi y’urugo rw’umuturage

Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa ‘Grenade’  byasanzwe hafi y’urugo rw’umuturage bitera impungenge  abahatuye.

Kimwe mu bisasu 2 byasanzwe hafi y’urugo rw’umuturage

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko amakuru y’ibi bisasu bibiri yamenyekanye kuva ejo taliki ya 06/09/2022 umuturage witwa Mukarwego Suzane ubwo yacaga umugende w’inzu ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Flloribert yabwiye UMUSEKE ko bahise bashyira ibimenyetso  aho ibyo bisasu biri, bashyiraho n’uburinzi kugira ngo bitaza guteza impanuka bikica abantu.

Yagize ati: “Twiyambaje abasirikare bo muri Ingeeniering brigade kugira ngo  babitegure.”

Muhire yavuze ko iryo tsinda ry’abasirikare rizahagera ku munsi w’ejo, kubera ko ryagombaga kuba ryaje uyu munsi ku wa Gatatu.

Gitifu Muhire avuga ko amakuru bahawe n’abaturage avuga ko ibi bisasu bishobora kuba byaratawe n’Interahamwe zari zije kwica no gusahura imitungo y’abaturage mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakazitesha.

Aho biri hashyizweho uburinzi n’ikimenyetso

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE .RW/Ruhango.

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Iteka iyo mbonye Imbunda cyangwa Grenade,ngira ubwoba.Nkibaza impamvu abantu bakoze imbunda nyamara nta kindi igamije uretse kwica abantu.Ku rundi ruhande,imana yaturemye itubuza kwica,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko idusaba muli Matayo 5,umurongo wa 44.Ikongeraho ko abatwara intwaro bose nabo bazicwa (ku munsi wa nyuma) nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Nkuko Yesu yabisobanuye ageze ku isi,amategeko yo kurwana no kwihorera (dusoma mu Isezerano rya kera) imana yayakuyeho ku bakristu nyakuli.Muli make,ayo mategeko yarebaga Israel ya kera gusa.Nkuko yakuyeho Gukebwa,Ibitambo,etc…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button