Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rusizi: Bamutima w’urugo basabwe gukemura ibibazo bahereye mungo zabo

Ba mutima w’urugo bo mu Karere ka Rusizi basabwe kubanza gukemura ibibazo byo mu ngo zabo mbere yo kujya kubikemura mungo z’abandi.

Ba mutima w’urugo biyemeje kuba umusemburo w’iterambere aho batuye

Ibi babisabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi  mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore  yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022 ku rwego rw’Akarere ka Rusizi.

Mubyo basabwe n’ubuyobozi bw’Akarere harimo kugira isuku, gukemura amakimbirane yo mungo n’ibindi bikibangamiye iterambere ry’umuryango.

Dr. Kibiriga Anicet ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabanje kubashimira uburyo besheje imihigo bari bahize abibutsa ko bakomeje urugendo.

Yaboneyeho kubasaba ko bagomba kuba icyitegererezo mubo bahagarariye ati “Ntabwo wajya kuvuga ngo abantu bagire isuku utihereyeho, ukwiye kuba ikitegererezo ukayigira wowe ubwawe no mu rugo rwawe bikagaragara ko utanga ibyo ufite.”

Mu bibazo aba bamutima w’urugo bagaragaje harimo amakimbirane yo mu miryango, kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwiteguye gufatanya nabo muri gahunda zose zirimo guca amakimbirane yo mu miryango akunze kugaragara.

Meya Dr Kibiriga ati” Twabemereye ko hagiye kuba umwiherero bakiganireho bacukumbure bashake n’ingamba zo kukirwanya, bakagihashya, nta ejo, gahunda wateganyije yikore uyu munsi niba hari imihigo wahize yikore uyirangize vuba uhige n’indi.”

Mu mihigo 12 aba bamutima w’urugo mu karere ka Rusizi bari bahize mu ngengo y’imari y’umwaka ushize 2021-2023 harimo gufasha abantu bafite inzu zimeze nka nyakatsi bawesheje muri 51% imihigo yose bayesheje kuri 94.6%, mu ngengo y’imari yumwaka 2022-2023 ntabwo bahagaze naho barakomeje.

Hasinywe imihigo igamije iterambere ry’igihugu


MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Ntabwo ba Mutima w’urugo bashobora gukemura ibibazo byo mu ngo.Urugero,ntabwo babuza abagabo guca inyuma y’abagore.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye,niyo yonyine yabikemura.Izabigenza ite?Kubera ko abantu bananiye Imana,abakora ibyo itubuza izabakura mu isi,isigaze abayumvira gusa nkuko byanditse muli Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.Isi izaturwa gusa n’abantu bayumvira nkuko Zabuli 37:29 havuga.Nguwo umuti wonyine.

  2. Uwiyita mutimawurugo mukuru se we ko atagaragaye ndavuga Es wa CNF ? Agire ibibazo atera imiryango ndetse nawe ashobora kuba afite anagire kuba yarasenye urwego atabizi arwambura ubushobozi anagerekeho kurugira akarima ke murumva mu karere mwavuga iki? Cyokora Ubuyobozi bw’uturere buzashobora kwinjiza gahunda ya mutimawurugo muri plan zabo badategereje urwego rusa nk’urwavuyeho bizabafasha kwesa imihigo neza naho ibindi ntimubitegereze. Mubahe ububasha n’ubushobozi murebe ngo birakunda. Mwitegereza hejuru mwasigara inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button