Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Umwana yarohamye mu cyuzi ari kogana n’abandi

Inkuru y’urupfu rwa  Chanceline USANASE w’imyaka  icyenda yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo ahagana i saa tatu kuri uyu 07 Nzeri 2022, yaguye mu cyuzi cya Bishya.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Mu mudugudu wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Gacu, mu Murenge wa Rwabicumu, mu Karere ka Nyanza haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka icyenda warohamye mu mazi ari kogana n’abandi.

Yari yajyanye n’abandi bana koga ararohama arapfa nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ufite mu nshingano imibereho myiza Kayitesi Nadine yabibwiye UMUSEKE.

Ati “Yari kumwe n’abandi bana bagera kuri batanu bari koga bacitse iwabo, uwo rero ararohama yitaba Imana aho muri Bishya.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Umurambo wa nyakwigendera wakuwe muri iki cyuzi cya Bishya ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ababyeyi ba nyakwigendera batuye mu Murenge wa Cyabakamyi. Usanase  Chanceline waguye  mu Murenge wa Rwabicumu yari yaje gusura nyinawabo.

Uretse icyuzi cya Bishya humvikanye inkuru mbi none, si ibishya ku barohama bakitaba Imana mu buryo butunguranye, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busaba ababyeyi gucunga abana babo bakamenya aho bari banababuza kujya koga ahantu nkaho hatwara ubuzima bw’umuntu.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button