Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwahaye umurongo ibibazo byinshi abaturage bajyanaga mu nzego Nkuru z’Igihugu, ibyakemuwe n’Inkiko babagira inama yo kubyubahiriza.
Itsinda rigari ririmo Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, Umwungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, abayobozi b’amashami mu Karere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 9, abayobozi ba Sosiyete ishinzwe ingufu (REG), abayobora ikigo gishinzwe isuku n’isukura (WASAC), inzego za Polisi na RIB biyemeje kwakira no gukemura ibibazo abaturage bashyikirizaga inzego Nkuru z’Igihugu.
Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinazi gihuza abahatuye bafite ibibazo, abo mu Murenge wa Ntongwe n’uwa Mbuye bose bafite ibibazo bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabanje gushyira mu matsinda abakozi bamufasha gukemura ibibazo, abagabanya abaturage ashingiye ku bibazo buri wese afite.
Ibibazo by’akarengane, amakimbirane yo mu ngo ashingiye ku mitungo, abatarahawe ingurane, abakorewe ihohoterwa, abadafite amacumbi n’abataranyuzwe n’imyanzuro y’Inkiko, ni byo bibazo abaturage bagaragarije Ubuyobozi bw’Akarere.
Meya Habarurema avuga ko mu bibazo byaciwe n’inkiko nta cyemezo babifataho usibye kugira inama abifuza kujurira bagifite n’iminsi igenwa n’itegeko.
Habarurema akavuga ko abatsinzwe bagomba kunyurwa n’ibyemezo bahawe n’Inkiko kuko nta burenganzira Akarere gafite ko guhindura ibyemezo byatanzwe n’Inkiko.
Yagize ati: “Twihaye gahunda yo gukemura ibibazo mu buryo bwa burundu, iyi gahunda irareba abafite ibibazo bamaranye igihe, gusa abandi baturage barakomeza imirimo nk’uko bisanzwe.”
Yavuze ko mu bibazo byinshi bakiriye asanga Akarere kagombye kuba karabikemuye kuko kabifitiye ububasha.
Akavuga ko ibitari mu bushobozi bwabo bazabyohereza mu Nzego zibakuriye.
Ati: “Hari ibibazo byagombye kuba byarakemuwe n’inzego z’ibanze guhera ku Kagari n’Imirenge bitarinze kugera ku rwego rw’Akarere.”
Umuyobozi wa Koperative Abiyunze, Bavakure Boniface yabwiye ubuyobozi bw’Akarere ko hari rwiyemezamirimo wabambuye umusaruro wabo ufite agaciro ka miliyoni kumi n’esheshatu n’ibihumbi ijana (Frw 16,100,000).
Yavuze ko hashize imyaka 10 baramutsinze mu Nkiko, ariko yanga kubishyura yitwaza ko nta mutungo n’umwe umwanditseho.
Akarere kamugiriye inama yo kwandikira Urugaga kugira ngo rubahe umuheshawinkiko w’umwuga ufite uburenganzira bwo kumwishyuza byemewe n’amategeko.
Ibibazo bijyanye n’abasaba ingurane z’ubutaka bwanyujijwemo imiyoboro y’impombo z’amazi, inkingi n’insinga by’amashanyarazi byahawe ukwezi bikaba byakemutse.
Naho abakeneye ubufasha butandukanye burimo kubakirwa no gukemurirwa ibibazo by’amakimbirane, ngo birashakirwa ibisubizo muri iki cyumweru cyahiriwe ukwezi kw’Imiyoborere myiza.
Mu masaha agera ku icyenda bamaze bakira ibibazo, Meya Habarurema ntabwo yigeze asohoka cyangwa ngo yitabe telefoni.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
Turashima abayobozi bakomeje kwita kubaturage bayoboye nimukomereze aho bayobozi bacu