Uyu mubyeyi wakoze kuri Radiyo Izuba ari naho yatangiriye ako kazi, agakomereza kuri Radiyo /TVAuthentic ,RFI,(Radio France International), Radio/TV10, ITV,ndetse na Radio/Tv Isango Istar akorera magingo aya, yatangaje ko ubunararibonye bwe akwiye kubusangiza abandi.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abagore n’abakobwa bazwi cyane mu itangazamakuru nka Aisa Kiza ukorera Royal Fm, Rutayisire Aisha wa Voice of Africa, akaba ari n’umuyobozi kuri iyo Radiyo, Cyuzuzo Jeanne D’Arc ukorera Kiss Fm, n’abandi.
Nibakwe yavuze ko nubwo umugore n’umukobwa hari intambwe yateye , ijwi rye rikwiye kumvikana kurushaho.
Nibakwe yatangaje ko hazakorwa amahuriro(Conferences) y’abagore n’abakobwa, ndetse n’ibiganiro mpaka , bakaganira ku ngingo runaka hagamijwe gushyikira umugore.
Gutekereza iyi gahunda byavuye kuki?
Nibakwe Edith avuga ko agira iki gitekerezo, yasanze nyuma yo kumara imyaka myinshi akora itangazamakuru, akwiye gutanga umusanzu we mu gushyigira abandi , no guteza imbere umuryango Nyarwanda.
Yagize ati“Ni umushinga natekereje nyuma y’imyaka 10 maze mu itangazamakuru, ndavuga ngo ese ni iki nakora cyihariye, nubwo bwose nzakomeza gukora n’ibindi, ariko ngashyiraho ibuye mu kubaka umuryango Nyarwanda.”
AMAFOTO @WOMEN TV