Minisitiri w’Ingabo, Gen Albert Murasira yagiranye ibiganiro na Mugenzi we Colonel General Zakir Asker oglu Hasanov, wa Azerbaijan.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nzeri 2022, nibwo aba bayobozi baganiriye ku ngingo zirebana n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Gen Albert Murasira yahuye na Minisitri w’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare muri kiriya gihugu, Madat Gazanfar oglu Guliyev.
Ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze cyane mu kurebera hamwe amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Azerbaijan.
Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan aherutse gushima umusanzu w’u Rwanda mu muryango w’ibihugu bitagize aho bibogamiye (Non-Aligned Movement) uyobowe na Azerbaijan.
Yavuze ko u Rwanda rwatanze umusanzu ukomeye by’umwihariko ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ruharanira ko inkingo zigezwa kuri bose.
Perezida Aliyev kandi yavuze ko hagiye gutegurwa ingendoshuri ku mpande zombi harebwa amahirwe ahari y’ishoramari n’ubufatanye.
Guhera mu 2017 Azerbaijan ifite Ambasaderi mu Rwanda ufite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
Amb Ntampaka Fidelis Mironko uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu, yashyikirije Perezida Ilham Aliyev inyandiko ze zimwemerera kuruhagararira muri Kanama uyu mwaka.
AMAFOTO@MoD Website
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW