Uncategorized

RDC: Impanuka ikomeye yahitanye abasaga 13

Ababarirwa muri 13 ni bo baguye mu mpanuka y’imodoka yavaga i Kongolo yerekeza muri Teritwari ya Nyunzu, mu Ntara ya Tanganyika.

Iyo kamyo yari itwaye ibicuruzwa hejuru yayo hari hicaye abantu benshi, abagera ku 9 bakomeretse bikomeye.

Radio Okapi yatangaje ko yabaye ku cyumweru tariki 04 Nzeri, yatewe n’ikamyo nini yari itwaye ibicuruzwa yacitse feri iri muri uwo muhanda ufatwa nk’umwe mu icibwamo n’ibinyabiziga byinshi.

Umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Nyunzu yatangaje ko iyo mpanuka yaguyemo abakobwa 9 n’abahungu 4.

Abakomeretse bikomeye bari mu bitaro bikuru bya Nyunzu aho bari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima.

Minisitiri w’ubwikorezi w’intara ya Tanganyika yari yabujije gutwara abagenzi hejuru y’amakamyo aremerewe n’ibicuruzwa kugira ngo abantu barokore ubuzima bwabo mu gihe habaye impanuka nyinshi zikunze kuba muri iyo Ntara.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button